skol
fortebet

Muri rusange mu gihugu hose nta cyahungabanyije umutekano-ACP Badege

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ijoro rishyira Noheri n’umunsi mukuru wa Noheri umutekano muri rusange wari ntamakemwa.Yari iminsi yaranzwe n’urujya n’uruza mu gihugu hose, ikaba yararangiye neza haba mu miryango y’abaturage ndetse no mu mihanda itandukanye y’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, mu izina rya Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire n’imikoranire myiza abanyarwanda bagize mu ijoro rishyira Noheri ndetse no kuri Noheri kuko nta (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ijoro rishyira Noheri n’umunsi mukuru wa Noheri umutekano muri rusange wari ntamakemwa.Yari iminsi yaranzwe n’urujya n’uruza mu gihugu hose, ikaba yararangiye neza haba mu miryango y’abaturage ndetse no mu mihanda itandukanye y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, mu izina rya Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire n’imikoranire myiza abanyarwanda bagize mu ijoro rishyira Noheri ndetse no kuri Noheri kuko nta mpanuka ikomeye cyangwa ikindi kintu cyahungabanyije umutekano w’abanyarwanda, ibi bikaba byaratewe n’uko bahaye agaciro ubutumwa Polisi y’u Rwanda yakomeje kubagezaho bubasaba kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano birinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Nko mu bindi bihugu byinshi byo ku Isi, ku itariki ya 25 Ukuboza Abakirisitu bizihiza umunsi mukuru wa Noheri aho baba bibuka ivuka rya Yezu (Yesu) Kirisitu, no mu Rwanda rero, kwizihiza uyu munsi mukuru mu byukuri byatangiye ku itariki ya 24 Ukuboza aho wasangaga abantu benshi bahugiye mu kugura ibyo bazifashisha mu kwizihiza uwo munsi ndetse no kugura impano zo guha inshuti zabo.

Kubera ibyo byose rero, Polisi y’u Rwanda nayo yifashishije imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwo kugeza ubutumwa ku banyarwanda itanga ubutumwa bubakangurira kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano birinda icyahungabanya umutekano, kandi bikaba ariko byagenze nta cyawuhungabanyije.

Ni muri urwo rwego, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko kuri Noheri muri rusange mu gihugu hose nta cyahungabanyije umutekano.

Yavuze ati:”Umutekano mu gihugu hose wari nta makemwa, nta cyawuhungabanyije. Ibi byose turabikesha imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, kuko berekanye ikinyabupfura na Disipuline imaze kuba umuco mu banyarwanda kandi bakaba baranubahirije bakanashyira mu bikorwa ubutumwa twabagejejeho bwabasabaga kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano.”

ACP Badege yaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abaturage kuzakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano no kwitwara neza, iyi minsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya nayo ikazarangira mu mahoro.

Aha yavuze ati:’Umutekano utangirira ku muntu ubwe. Turasaba abantu kwishimana n’inshuti zabo, ariko bakirinda kurenza urugero, aho usanga bamwe bashobora kuzanywa inzoga bagasinda kandi bazi ko bari butware ibinyabiziga. Ni byiza ko uzumva yasinze yazareka gutwara ikinyabiziga ahubwo agashaka undi utanyweye akamutwara aho kugirango ashyire ubuzima bwe mu kaga.”

Yagiriye inama abaturage cyane cyane abajya gusenga no mu yindi myidagaduro, kutazasiga inzu zabo zidakinze cyangwa bakazagira undi bazisigaho wo kuzitaho, kugirango hatazagira abagizi ba nabi barimo abajura bazabaca mu rihumye bakiba ibyabo.

Yavuze kandi ati:”Aho abantu bazidagadurira hose bazirinde guteza urusaku rukabije kuko byaba ari uguhungabanya uburenganzira bwa bagenzi babo bazaba batagiye kwidagadura cyangwa bazaba bibereye mu bindi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa