skol
fortebet

Musanze: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage gukumira ibiyobyabwenge mu gihugu

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yasabye abayituye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu , icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 8 z’uku kwezi mu gikorwa cyabereye mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze cyo kwangiza ibiyobyabwenge byahafatiwe mu bihe bishize.
Mu bitabiriye icyo gikorwa harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yasabye abayituye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu , icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 8 z’uku kwezi mu gikorwa cyabereye mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze cyo kwangiza ibiyobyabwenge byahafatiwe mu bihe bishize.

Mu bitabiriye icyo gikorwa harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Ndabereye Augustin.

Ibiyobyabwenge byangijwe harimo urumogi, Kanyanga n’inzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda zirimo Blue Sky, African Gin, Leaving Warage, Kick Warage, Kitoko, Zebra Warage, Chase Warage, Host Warage, Coffe Warage na Chief Warage.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari aho, Umuyobozi w’iyi Ntara yababwiye ati, "Kunywa ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora. Ikindi kandi, kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa nk’uko mubireba. Ubwanyu muri abahamya ko nta cyiza cyo kubyishoramo. Murasabwa kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."

Yakomeje ababwira ati,"Mu babyinjiza mu gihugu, ababicuruza, n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo abavandimwe, inshuti n’abaturanyi banyu. Kubirwanya bisaba ubufatanye bwa buri wese kubera ko ababinyoye bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda muri rusange."

Mu kiganiro yatangiye ahabereye icyo gikorwa, ACP Mutezintare yabwiye abari bahari ko ibiyobyabwenge byangijwe kuri uwo munsi byafashwe biturutse ku makuru yatangiwe ku gihe na bamwe mu baturage basobanukiwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha; aboneraho umwanya wo kubashimira no gukangurira abandi gutera ikirenge mu cyabo.

Yavuze ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana , gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; maze abasa abatuye aka karere muri rusange kwirinda kubyishoramo no gutungira agatoki Polisi ababikora.

ACP Mutezintare yasabye abaturage bari aho kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo no gutangira ku gihe amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa