skol
fortebet

Musanze: Polisi yafatanye udupfunyika 6,500 tw’urumogi abagore 2 barimo uw’imyaka 64

Yanditswe: Thursday 12, Nov 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe Nyirakabanza Heralie w’imyaka 64 na Muragijimana Emerence w’imyaka 22 bafite udupfunyika 6,500 tw’urumogi, bafatiwe mu Mudugudu wa Ryambungira, Akagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko Nyirakabanza utuye i Musanze akura urumogi mu Karere ka Rubavu akarugurisha mu Mujyi wa Kigali.

CIP Rugigana yagize ati “Umuturage yahaye amakuru abapolisi ko Nyirakabanza acuruza urumogi akura mu Karere ka Rubavu kandi ko hari n’uwo bagiye guhurira aho atuye mu Murenge wa Shingiro akarumuha.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko Muragijimana yari asanzwe akorana na Nyirakabanza amushakira abakiriya bagura urumogi ari nabwo yafashwe amaze kumvikana n’umukiriya wari ugiye kwishyura turiya dupfunyika 6,500 tw’urumogi kwa Nyirakabanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko Nyirakabanza amaze gufatwa yemeye ko urumogi arukura mu Karere ka Rubavu akarukwirakwiza mu Mujyi wa Kigali. Akekwaho kandi kuba yari asanzwe arucuruza n’umuryango we nk’uko n’abaturage babivuga, kuko umwaka ushize umukobwa we witwa Uwimana Angelique yafunzwe agakatirwa n’urukiko nyuma yo gufatanwa udupfunyika 300 tw’urumogi.

CIP Rugigana yashimiye uyu muturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa, anashishikariza n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Yibukije abacyishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kubicikaho kuko batazabura gufatwa bagahanwa.

Aba bombi bakimara gufatwa bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.

RNP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa