skol
startimes

Musanze: Umuganga ukekwaho gusambanya no kwica umukobwa yatawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 November 2020 Yasuwe: 5847

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ari umuganga mu Ivuriro ryigenga rya Mpore Clinic muri Musanze, akekwaho gusambanya no kwica Iradukunda Emerance amunigishije imigozi akamuta mu murima w’ibishyimbo.


Amakuru y’urupfu rw’amayobera rwa Iradukunda w’imyaka 17, yamenyekanye ku wa 2 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu murima w’ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n’amaboko.

Uyu mwangavu yishwe nyuma y’uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, ubu nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Itabwa muri yombi ry’ukekwaho kwica Iradukunda ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati “Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z’uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.’’

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma bawuha ba nyirawo urashyingurwa.

Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

Dr Murangira yasobanuye ko ari igikorwa cyakozwe ku bwumvikane n’umuryango wa Iradukunda.

Ati “Mbere y’uko umurambo utabururwa kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso twari twabyumvikanyeho n’umuryango we banabimenyeshejwe, impamvu rero nta yindi ni iperereza kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso byimbitse kandi biracyarimo gusuzumwa. Mu minsi mike dosiye nimara gukorwa irashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse ibizavamo umuryango we uzabimenyeshwa.’’

Kugeza ubu ukekwaho gusambanya no kwica Iradukunda, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ivunimpuruza

    abanyarwanda n’abandi bose babonye kd bababajwe n’iyi nkuru dukeneye kumenya operation yose uko yagenze,kandi turasaba ko uru rubanza ruzatangazwa benshi bakarukurikirana ruzanabere aho icyaha cyakorewe.ese wamukobwa na nyina bo bite.nta mukobwa ukibaho bose babaye abagore bayobotse onapo inshinge n’ibinini byabonye isoko abandi birirwa baniga impinja,umwta umwana akagucyaha kuko batangira bagipfundura utubere kandi barahishirana cyane cyane abanyeshuri,n’umukecuru uramwubaha ukamwita mukecuru akagutuka ngo si nyina wa nyoko

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Kicukiro: Inzu y’umuyobozi w’Umudugudu yahiye ku manywa y’ihangu...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020,inzu...
27 November 2020 Yasuwe: 5098 0

Sergeant Robert ushinjwa gusambanya umwana we ari gushaka ubuhungiro muri...

Umusirikare akaba n’umuririmbyi wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki ry’ingabo...
26 November 2020 Yasuwe: 3731 0

NYABIHU: Umumotari yafatanwe urumogi yari yavanze n’amakara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda...
25 November 2020 Yasuwe: 655 0

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya nyina ku...

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko ya RIB Post ya...
24 November 2020 Yasuwe: 2078 0

Biravugwa ko Sergeant Robert ukekwaho gusambanya umwana we yatorokeye muri...

Sergeant Major Kabera Robert uzwi mu muziki nka “Sergeant Robert” uri...
24 November 2020 Yasuwe: 7167 0

Kigali: Abagabo 3 bafatanwe ibyapa byo ku muhanda bagiye kubigurisha

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abagabo 3 bafashwe na Polisi y’u...
23 November 2020 Yasuwe: 3267 0