skol
fortebet

Nasho: Abarobyi bane bafunzwe bashinjwa kwica Imvubu bakayiha abaturage

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Abarobyi bane bari mu maboko ya Police bakekwaho kuba kuri uyu wa kane barishe Imvubu mu Kiyaga cya Cyambwe cyo mu murenge wa Nasho ku karere ka Kirehe.
IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko abo bane ari batawe muri yombi ejo kuwa kane nyuma yo kumenya amakuru ko abaturage baturiye iki kiyaga bazindutse bagabagabana inyama z’imvubu.
Abo barobyi bo bisobanura ko basanze iyi mvubu yapfuye yishwe n’izindi byari byarwanye ngo bagahita bayizamura buri (...)

Sponsored Ad

Abarobyi bane bari mu maboko ya Police bakekwaho kuba kuri uyu wa kane barishe Imvubu mu Kiyaga cya Cyambwe cyo mu murenge wa Nasho ku karere ka Kirehe.

IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko abo bane ari batawe muri yombi ejo kuwa kane nyuma yo kumenya amakuru ko abaturage baturiye iki kiyaga bazindutse bagabagabana inyama z’imvubu.

Abo barobyi bo bisobanura ko basanze iyi mvubu yapfuye yishwe n’izindi byari byarwanye ngo bagahita bayizamura buri muturage agafata inyama.

Umuvugizi wa Police akavuga ko bibaye ari byo nabwo baba bafite ikosa ryo kudahita bamenyesha ubuyobozi ahubwo bakayiha rubanda.

IP Kayigi ati “abafunzwe ni abarobyi barimo na Perezida wa Koperative kuko bayifashe baragenda barayigabagabana, ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo harebwe niba baba baragize uruhare mu rupfu rwayo cyangwa niba koko yari yapfuye.”

Kwica inyamanswa ziri mu byanya birinzwe no mu byanya nka Pariki bihanwa n’amategeko.

Agira ati “Birahanwa cyane, biramutse bigaragaye ko bayishe koko bakurikiranwa kuri icyo cyaha.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 416 ivuga ko “ Umuntu wes mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Source:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa