skol
fortebet

Ngoma:Abagabo 2 baturikanywe n’ingunguru bari batetsemo kanyanga barashya cyane

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo 2 bo mu kagari ka Kibatsi mu murenge wa Rukira wo mu karere ka Ngoma,barembeye mu bitaro bya Kibungo nyuma yuko baturikanwe n’ingunguru bari batetsemo kanyanga.

Sponsored Ad

Abo bagabo ni Habanabakize Cyriaque w’imyaka 35 na Uwiringiyimana Eric w’imyaka 30 baturikanwe n’iyo ngunguru ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye KT Radio dukesha iyi nkuru ko aba bagabo bahiye bikomeye nyuma yo kugerageza kubuza iy ngunguru guturika ntibibahire.

Ati “Ni ahantu ku gasozi hitaruye abaturage.Bagiye mu gikoni cy’umwe muri bo batangira gucanira kanyanga.Bari bamaze kwarura litiro zigera ku icumi ariko bigeze hagati ingunguru bari batetsemo irabyimba,barwana nayo bagira ngo idaturika abantu bakabimenya ko barimo guteka kanyanga.

Kubera ko yari yamaze gushyuha cyane yaraturitse irabaturikana,igikoni barimo kirashwanyagurika nabo barashya hafi umubiri wose.Polisi yahise ibimenya n’inzego zibanze bajyayo,basanga cyabaturikanye bahiye,imbangukiragutabara ibajyana kwa muganga.

Hari hari amakuru ko hari abantu baziteka ariko Polisi yari itarabafata.Yajyaga kubashaka bagatoroka,rimwe na rimwe bakajya za Kirehe bahana imbibe bakagura bakamara igihe bataraboneka.Bari batarafatwa ariko hari amakuru ko bateka kanyanga.

CIP Hamdun Twizeyimana yasabye abaturage gukomeza guha amakuru Polisi kuri aba bantu bateka kanyanga n’ibindi biyobyabwenge ndetse bakamenya ingaruka n’ububi bwabyo ko byangiza ubuzima bwabo.

Yasabye ababikora n’ababicuruza kubireka bagashaka akandi kazi keza bakora kubera ko bibagiraho ingaruka bagafungwa ndetse bikabahombya nk’igihe polisi ibifashe ikabimena cyangwa ikabitwika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa