skol
fortebet

Ngoma: Hari amafarumasi yafatiwemo imiti yarengeje igihe

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwakoze igenzura busanga amwe mu mafarumasi ahakorera acuruza imiti yarengeje igihe. Iyo miti yarajugunywe ariko ngo ubutaha hazabaho ibihano.
Uretse iki kibazo cy’ imiti yarengeje igihe kandi ngo haboneka n’ikibazo cy’ imiti icuruzwa mu buryo bwa magendu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungiriije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence avuga ko ari ikibazo bagiye babona mu bugenzuzi bwakozwe, kandi gikwiye gucika burundu.
Ati “Hari amafarumasi (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma bwakoze igenzura busanga amwe mu mafarumasi ahakorera acuruza imiti yarengeje igihe. Iyo miti yarajugunywe ariko ngo ubutaha hazabaho ibihano.

Uretse iki kibazo cy’ imiti yarengeje igihe kandi ngo haboneka n’ikibazo cy’ imiti icuruzwa mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungiriije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence avuga ko ari ikibazo bagiye babona mu bugenzuzi bwakozwe, kandi gikwiye gucika burundu.

Ati “Hari amafarumasi amwe twagiye tugeramo, ugasanga baracuruza imiti, yarangije igihe, kandi icyo gihe ntabwo iba ikiri imiti.Twagiye tubifata bikajugunywa ariko hakwiye kubaho guhana, kuko ni ba umuturage aje kugura umuti ukamuha uwarengeje igihe; uba ugiye kumwangiza.”

Dr. Namanya William Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibungo avuga ko abacuruza imiti yarengeje igihe, ntaho batandukaniye n’abacuruza imiti mu buryo bwa magendu, ndetse bakwiye gukumirwa, abafashwe bagahanwa by’intangarugero kuko ari nk’abarozi.

Yagize ati “Imiti ishaje ni uburozi, ni kimwe n’abacuruza imiti ku buryo bwa magendu, bose ni abarozi.Njye ahubwo numva ko uyu muntu afashwe yabanza agafungwa, nyuma hagakurikiraho kumuca amande guhera ku bihumbi 500 frw.”

Uretse ubucuruzi bw’imiti yarengeje igihe,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama Buhiga Josué na we avuga ko hari hakwiye gushyirwaho ibihano bikarishye ku bacuruza imiti mu buryo butemewe n’amategeko (magendu).

Avuga ko mu murenge abereye umuyobozi mu kwezi kwa Mutarama 2018 hari uwo baherutse gufata ari gucururiza imiti mu iduka risanzwe; ariko agahanwa mu buryo ‘bworoshye’.

Agaragaza ko hakwiye kubaho ibihano bikomeye agira ati “Mu byumweru 2 bishize twasanze muri butike , umuntu ucuruza ibinini, afite n’inshinge atera abaturage kandi atarabyigiye,… Uwo munsi yarambwiye ngo reka nguhe ibihumbi 50 birangirire aha ngaha, yari yiteguye no gutanga amafaranga arenga ibihumbi 100, ariko mbajije barambwira ngo amande ni ibihumbi 50. Nk’ejo yavuye muri Polisi asa n’umuntu uvuye gusenga; numva hakwiye guhana ku buryo bwihanukiye kugira ngo bicike burundu.”

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma iherutse gutera mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare 2018 yafatiye imyanzuro ikibazo cy’imiti icuruzwa yararengeje igihe n’abacuruza imiti mu buryo butemewe.

Visi Perezida w’Inama Njyanama w’Akarere ka Ngoma Dr. Kanobana Mathusalem avuga ko imyanzuro yafashwe na Njyanama ari uko uzajya ufatwa acuruza imiti yarengeje igihe ,azajya ahanwa kimwe n’uzafatwa acuruza imiti cyangwa avura mu buryo butemewe n’amategeko buzwi nka ‘magendu’.

Azajya acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 n’ibyo yafatanwe abyamburwe, niyongera gufatwa yakoze insubira cyaha acibwe amande y’ibihumbi 200 Rwf.

Jean Claude Gakwaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa