skol
fortebet

Ngoma: Inkuba yakubise inka 10, esheshatu zose zirapfa

Yanditswe: Tuesday 06, Mar 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Werurwe 2018 inkuba yakubise inka 6 mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma intara y’ iburasirazuba zose zirapfa. Izindi enye zirazahara ubu zirimo kwitabwaho n’ umuvuzi w’ amatungo.
Abashumba bari barangiye izi nka mu ifamu y’ umworozi witwa Minega Agustin wo mu kagari ka Birenga, Umudugudu wa Murindwa babwiye ubuyobozi ko haguye imvura nyinshi yumvikanyemo inkuba yakubise inka 10 zose zigwa hasi zimwe zirabyuka izindi kubyuka biranga.
Ngo eshanu muri izi nka zapfuye (...)

Ngo eshanu muri izi nka zapfuye zari imbyeyi nk’ uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kazo Nyamutera Emmanuel yabitangarije Radio Rwanda.

Yagize ati "...Amakuru twahawe n’ abashumba bari bahari ni uko haguye imvura nyinshi, inkuba ziza gukubita inka 10 zose zirarambarara, muri zo nka 10 nyuma y’ isaha imwe zimwe zaje kubyuka abashumba basanga 6 zahasize ubuzima, eshanu muri zo zari imbyeyi zonsa."

Gitifu Nyamutera yakomeje avuga ko izo enye zabyutse zari zazahaye ku buryo magingo aya zirimo kwitabwaho n’ umuvuzi w’ amatungo wo mu murenge wa Kazo.

Yavuze kandi ko ubuyobozi kuva ku ku murenge, akarere ndetse n’ abakozi b’ Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuhinzi n’ ubworozi RAB basuye uyu mworozi bagakora raporo kugira ngo Minega azashumbushwe kuko ngo ariko bisanzwe bigenda ku muntu wahuye n’ ibyago nk’ ibyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa