skol
fortebet

Ngoma: Umushoferi w’ ikamyo yarangaye agonga umumotari n’ uwo yari ahetse barapfa

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikamyo ikora mu muhanda ujya i Kirehe yagonze umumotari n’uwo yari ahetse bahita bitaba Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nyakanga ahagana mu ma saa kumi n’igice.

Sponsored Ad

Impanuka yabereye ahazwi nko mu Irebezo urenze mu rya Gasakara mu karere ka Ngoma , ubwo umumotari (Munyehirwe Bonavanture) n’uwo yari ahetse bari hagati y’ikamyo itwara peteroli na Essance n’igikamyo kiri mu mirimo yo kubaka umuhanda ujya i Kirehe.

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Ngoma yabwiye Makuruki ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi kuko ngo abayibonye iba bavuze ko nyuma yo kugonga umushoferi atahise abimenya yakomeje akabanyura hejuru ngo kuko yari kuri telefoni n’ubwo we abihakana.

Uyu muyobozi wa RIB yagize ati, “Impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi w’iyi kamyo ngo kuko uyu mumotari yagabanyije umuvuduko kuko ikamyo itwara peteroli yari imuri imbere yari igiye guhagarara ariko igikamyo gikora mu muhanda kikaza kikamwurira n’uwo yari ahetse bagahita bahasiga ubuzima.”

Yakomeje avuga ko aba bitabye Imana bahise bajyanwa mu bitaro bya kibungo kugira ngo basuzumwe.

Uyu mushoferi aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica utabifite muri gahunda ahubwo ari ukubera uburangare yahanwa n’ingingo y’157 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko iki cyaha uwagikoze ahanishwa igifungo hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri akanatanga ihazabu hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 2 cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Ibitekerezo

  • Imana yakire izo ntore zayo.ark reka ngaruke kubashoferi batwara ibi bikamyo bikora imihanda nibitunda imicanga n’amabuye uziko wagirango ntamutima bagira.njye mbibona kenshi bagira umuvuduko,ubwirasi,gutera abantu ivumbi.......,sinzi icyo baba bitwaje .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa