Ngoma: Umusore yateye icyuma umukobwa amuziza ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina
Yanditswe: Monday 14, Dec 2020
Umusore wakoraga akazo k’ubutekenisiye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo arashinjwa gutera icyuma umukobwa bari inshuti amuziza ko yanze ko batera akabariro.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu musore yagiye gusura uyu mukobwa wiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya IPRC Ngoma agezeyo amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina undi yanze amutera ibyuma mu nda no mu muhogo nawe akitera mu mbavu.
Aya mahano yabaye ahagana saa saba zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolee, yemereye IGIHE ko aya mahano yabaye ku manywa y’ihangu ahagana saa saba n’igice nyuma yaho uyu musore yaje hakiri kare agafatanya n’umukobwa guteka bagasangira ubundi hagakurikiraho kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ati “Bari basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye rero umukobwa yanze kuryamana n’umusore ngo umusore ahita afata icyuma agitera umukobwa mu nda no ku ijosi nawe agira ubwoba akitera mu nda.”
Gitifu Kazayire yakomeje avuga ko abaturanyi bahise babimenyesha ubuyobozi bushaka imbangukiragutabara babajyana ku bitaro bya Kibungo kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga baramire ubuzima bwabo.
Inkuru ya IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *