skol
fortebet

Ngoma: Wa mugabo uherutse kuvuga ngo ‘Kwibuka ni umunsi w’ Abatutsi’ yarashwe ageze mu rutoki

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

Polisi yatangaje ko yarashe ku wa 19 Mata 2018 Nsengiyumva Francois wari ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, uyu mugabo yari aherutse kuvuga ko kwibuka ari umunsi w’ umunsi w’ abatutsi ndetse agura n’ umuhoro bivugwa ko wari uwo gutema abaturage.

Sponsored Ad

Polisi ivuga ko yarashwe nyuma y’umunsi umwe agejejwe imbere y’urukiko aho yiyemereraga icyaha yakoze ubwo yavugaga ko ‘kwibuka ari umunsi mukuru w’abatutsi’.

Ku wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, nibwo Polisi ikorera mu Ntara y’iburasirazuba yari yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese., Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma , akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata, habura umunsi umwe ngo hatangizwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’

Polisi ikorera mu Burasirazuba itangaza ko uyu NSENGIYUMVA Francois w’imyaka 35 y’amavuko, ku mugoroba wo kuwa Kane yasohotse aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo agiye mu bwiherero, hanyuma wari afungiye icyaha cyo gupfobya jenocide yakorewe abatutsi ,ubwo yari yavayo agahirika mupolisi ashaka gucika, ni uko ariruka ageze mu rutoki umupolisi aramurasa ahita apfa.

Kuwa Gatatu tariki 18 Mata yari yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yari yagiye kuburanishirizwa aho icyaha cyabereye, aho yemeraga icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi naho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 13 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe ko azasomerwa tariki 15 Gicurasi 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa