skol
fortebet

Ngororero: Yafashwe asambanya umugore w’ abandi arakubitwa bimuviramo urupfu

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ngendahayo Daniel akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi nyuma yo gukubita umuturanyi we kugeza ashizemo umwuka ubwo yari asanze ari kumusambanyiriza umugore.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Ngendahayo ngo yagiye ku irondo, umuturanyi we Nsabimana Théogène ahita aza iwe asambana n’umugore we.
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yabitangarije IGIHE, Ngendahayo ngo yagarutse mu rugo asanga bagisambana.
Yagize ati “Nyir’urugo yari (...)

Yagize ati “Nyir’urugo yari yagiye ku irondo, uyu muturanyi araza asambana n’umugore, undi agarutse asanze aryamanye n’umugore we, aramukubita kugeza apfuye,”

Ngendahayo n’umugore we babanaga mu Murenge wa Kabaya, Akagari ka Ngoma, batarasezeranye imbere y’amategeko. Bari bafitanye umwana umwe.

Ngendahayo yahise atabwa muri yombi n’ inzego z’ umutekano.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya ko uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa gufungwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa