skol
fortebet

Nyabarongo: Nyuma y’ingona yishwe igatwika hishwe n’izindi ebyili

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko inzego z’umutekano ziteze zikanica ingona mu ruzi rwa Nyabarongo ku gice giherereye ku murenge wa Mageragere ndetse zikaza no kuyitwika, Umuryango wamenye amakuru ko nyuma yayo hishwe n’izindi ebyiri ariko urupfu rwazo rukagirwa ibanga rikomeye.
Mu mezi ane ashize hari ikibazo cy’ingona zo mu ruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageregere mu Karere ka Nyarugenge zaryaga abaturage bagiye kuvoma muri uru ruzi byanatumye inzego z’umutekno zitangira guhiga izi ngona nk’umwe (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko inzego z’umutekano ziteze zikanica ingona mu ruzi rwa Nyabarongo ku gice giherereye ku murenge wa Mageragere ndetse zikaza no kuyitwika, Umuryango wamenye amakuru ko nyuma yayo hishwe n’izindi ebyiri ariko urupfu rwazo rukagirwa ibanga rikomeye.

Mu mezi ane ashize hari ikibazo cy’ingona zo mu ruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageregere mu Karere ka Nyarugenge zaryaga abaturage bagiye kuvoma muri uru ruzi byanatumye inzego z’umutekno zitangira guhiga izi ngona nk’umwe mu miti zavugaga ko ugamije kurengera ubuzima bw’abaturage.

Kwica izi ngona ntibyavugwagaho rumwe kuko nk’uko byaje kumenyekana ko abaturage b’uyu murenge bafite ikibazo gikomeye cy’amazi cyatumaga bishora bakajya kuvoma ku uruzi aho ingona zaririye bamwe muri bo.

Ingona ebyiri bivugwa zishwe nyuma zarimo iyo abaturage bari barise “Kaboko”. Umuturage wo muri aka gace yabwiye Umuryango ko iyi ngona yiswe Kaboko nyuma yo gukomeretswa bayitemye n’umuhoro ku kaboko n’abo yari igiye kurya igiye kurya.

Umuturage wo mu Murenge wa Mageragere utashatse ko amazina ye tuyatangaza uhamya urupfu rw’izi ngona, yatangarije Umuryango ko izi ngona zishwe zo zitatwitswe ahubwo zabazwe inyama zazo zigatabwa mu ruzi.

Yagize ati: “ Hashize igihe gito ingona ya mbere itwitswe n’izindi ziricwa, ariko byo ntibyavuzwe, kuko izi zo ntizatwitswe nk’iya mbere ahubwo barazibaze inyama zazo bazijugunya mu ruzi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu bahakanye aya makuru ko haba hari izindi ngona zishwe nyuma y’iyatwitswe.

Aba bayobozi bombi batangarije Umuryango ko iki kibazo cy’ingona zaryaga abaturage gisa nk’aho cyakemutse burundu.

Bombi bemeza ko nyuma y’uko abaturage bahawe amazi bakanashishikarizwa kwirinda kujya ku uruzi nta wundi ingona zirarya.

Ubwo ingona ya mbere yicwaga, icyo gihe itangazamakuru ryari ryabanje kuvuganira abaturage zaryaga ryarahagurutse rivuganira ingona.

Abakurikiranaga iki kibazo bose bemezaga ko bigaragara ko ikibazo atari ingona ari ibura ry’amazi.

Umuvugizi wa Polisi yatangarie Umuryango ko guhiga izi ngona zo muri Nyabarongo ngo zicwe byahagaze ndetse ubu nta mitego ikiri mu ruzi.

Gutega ingona byakorwaga mu buryo busaba ubuhanga. Ababonye uko Polisi yazitegaga, bavuga ko yashyiraga imigozi hafi ku nkombe ahakekwa ko ingona ikunda kuza kuruhukira cyangwa kurira, hafi ku nkombe bakahazirika imbwa mu buryo iri bumoke cyane.

Ingona yumvaga urusaku rw’imbwa, binavugwa ko zikunda inyama y’imbwa cyane, ikaza ije gufata ya mbwa igahita ifatwa n’imitego. Mu kugerageza kwigobotora nibwo bayirasaga mu kanwa cyangwa mu nda.

Amakuru ataremejwe n’urwego runaka ni uko ingona ziri muri Nyabarongo zazanwemo nk’icyororo ariko zikaza kororoka cyane kandi ari nini cyane bigeze aho ubu ziteje ikibazo cy’umutekano w’abaturiye uru ruzi.

Bivugwa ko ubusanzwe ingona zidakunda inyama z’abantu ariko iyamaze kurya uwa mbere iba itagihagaritse noneho ahubwo isigara inabahiga, bisaba ko abaturiye uruzi ibamo baruhunga cyangwa bakarwitondera. Ikindi gikunze gukorwa ni ukuyihiga igafatwa ari nzima bakayimura aho bizera ko itazongera gusagarira abantu, ibi byananirana bakayihiga ikicwa.

Bamwe mu baturage ba Mageragere baturiye uruzi batangarije Umuryango ko ingona ya mbere yatwitswe bakeka ko atariyo yaryaga abantu.
Bavuga ko “Kaboko” ariyo bahamya ko yariye abariwe n’ingona bose muri aka gace.

Muri uyu murenge ingona yariye umugore wari uri no mu nzego z’ubuyobozi z’abagore mu Murenge. Amakuru Umuryango wamenye ni uko buri gihe uko uyu mugore yahuraga n’ubuyobozi yabugezagaho ikibazo cy’amazi mu baturage b’uyu Umurenge. Ingona yamuriye yagiye kuvoma ku uruzi.

Undi mugabo ingona yariye, yari imaze iminsi imuririye n’umugore. Amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoboka ku bakoze impanuka cyari cyaramaze kumuha indishyi z’akababaro. Nawe yaje kuribwa n’ingona nyuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere buvuga ko ingo zaboye amazi meza zigera kuri 570 kuri 672 zari ziyakeneye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa