startimes
startimes

Nyabihu: Ababyeyi bafunzwe kubera gutwika umwana wabo intoki

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2020 Yasuwe: 1317

Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi.


Sponsored Ad


Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ku mugoroba Saa moya Hitimana Emmanuel w’imyaka 34 n’umugore we Mukandutiye Liliane w’imyaka 28 bafatanyije gutwika umwana wabo w’imyaka 10.

Yagize ati “Nyina w’uriya mwana yagiye kureba amafaranga igihumbi aho yari ari arayabura, yegera umwana yumva arahumura amandazi amenya ko ari ya mafaranga yayaguzemo. Ubwo yahise afatanya n’umugabo we bafata intoki z’umwana wabo bazishyira mu ziko barazitwika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo batwikaga uwo mwana yaratatse cyane abaturanyi barabyumva babimenyesha umuyobozi w’umudugudu nawe atabaza Polisi iraza irabafata.

Umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho ababyeyi be bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabatwa kugira hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurera kwirinda guhana abana mu buryo ndengakamere.

Yagize ati "Nta muntu ukwiye guhana umwana muri buriya buryo kabone n’iyo waba utaramubyaye. Nk’umubyeyi hari ukuntu wakosora umwana niyo wamuganiriza gusa ariko utamuhaye ibihano bibabaza umubiri.”

Yashimiye umuyobozi w’umudugudu watanze amakuru anasaba n’abandi kudahishira abakora ibyaha.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwicisha umugabo we...

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020,umugabo wo mu...
5 August 2020 Yasuwe: 3293 1

Bugesera: Umugore n’umwana we w’amezi 7 biciwe ahari kubakwa ikibuga...

Umugore w’imyaka 25 wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rililima, witwa...
3 August 2020 Yasuwe: 4955 1

Kayonza: Umusaza yishwe n’umuti yahawe n’umupfumu wamubeshye ko uzamwereka...

Umugabo witwa Nzabanita Joseph wo mu Mudugudu wa Karamabara, Akagari ka...
3 August 2020 Yasuwe: 2136 0

Gakenke: Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda yishwe ahishwa mu musarani...

Abantu barenga 4 bo mu kagari ka Kanyanza,mu murenge wa Karambo mu karere...
2 August 2020 Yasuwe: 24135 0

Umugabo wakekwagaho gucuruza abantu no gushyira hanze amashusho y’abakobwa...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko David Shukuru Mbuyi...
2 August 2020 Yasuwe: 4341 1

Rwamagana: Yatawe muri yombi azira kwiyita umupolisi akambura...

Mu karere ka Rwamagana hafatiwe Nzabihimana Jean Pierre w’imyaka 33 wiyitaga...
31 July 2020 Yasuwe: 1007 0