skol
fortebet

Nyabihu: Abakekwaho kwica umwana na nyina batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Mukeshimana Forolida n’ umwana we Honoré bari batuye mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu bishwe n’abantu bataramenyekana. Umuyobozi w’ akarere yatangaje ko inzego z’ umutekano zataye muri yombi babiri barimo gukorwaho iperereza.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo nibwo umuturanyi wabo yagiye muri uru rugo ajyanywe no gutira isuka asunitse urugi ahita abona umurambo w’ uyu mugore.

Umwana ntabwo yahise amubona ariko nawe yaje umurambo we waje gusangwa ku buriri.

Bizimana Placide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rugera yavuze ko uyu mugore yari abanye neza n’ abaturage gusa ngo hari umuntu bari bafitanye urubanza rushingiye ku masambu.

Nyakwigendera n’ umwana we bicishijwe ibyuma nk’ uko byatangajwe na Bizimana Placide. Inzego z’ umutekano ziri gukora iperereza ariko ntawe uratabwa muri yombi.

Bikekwa ko nyakwigendera n’ umwana we w’ imyaka 5 bishwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru kuko amaraso yasanzwe iruhande rw’ umurambo yari yamaze kuvura.

Meya wa Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bikekwa ko ari amakimbirane yo mu muryango yihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndengakamere, magingo aya babiri bakaba bamaze gutabwa muri yombi aho bari gukorwaho iperereza.

Yagize ati “ Kugeza ubu ngubu, birakekwa ko ubu bwicanyi yaba ari amakimbirane yo mu muryango ashingiye ku masambu, ubu hamaze gufatwa babiri barafunzwe, bari gukorwaho iperereza kugira ngo barebe niba baba bafitanye isano nabyo.”

Meya yakomeje avuga ko abo bafashwe bakekwa ubu bugizi bwa nabi harimo mubyara wa nyakwigendera.

Imirambo y’abishwe bajyanwe mu bitaro bya Rugera kugira ngo bakorerwe isuzumba mberre y’uko bashyingurwa.

Ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bakoreshe inama y’igitaraganya, bahumuriza abaturage, babasaba kwirinda amakimbirane no gukomeza kwicungira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa