skol
fortebet

Nyabihu: Umugore yafatanywe urumogi yaruvanze mu birayi

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 10 Kamena abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe abagore babiri bafite udupfunyika 1,339 bari bagiye kurucuruza mu baturage. Bafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Kora.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko kugira ngo Maniragena Jacqueline w’imyaka 30 na Ngabire Mapole w’imyaka 35 bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Uyu Ngabire niwe warucuruzaga mu baturage, akaba yarukuraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akarucuruza mu baturage ba Nyabihu.

Yagize ati “Umuturage yari afite amakuru ko Ngabire yahaye urumogi Maniragena, anamubwira aho arushyira akaza kuruhasanga. Maniragena yarushyize mu mufuka aruvanga n’ibirayi arujyana aho Ngabire yamubwiye.”

CIP Karekezi avuga ko Maniraguha yari yahawe akazi yagombaga guhemberwa amafaranga. Umuturage wari ufite amakuru kuri urwo rumogi niwe wahamagaye abapolisi nabo barakurikirana.

CIP Karekezi ati “Umuturage yamaze kubimenya ahita atubwira, twohereza umupolisi hafi y’aho urwo rumogi rwari gushyirwa, Maniragena yahafatiwe aruzanye barebye mu mufuka basanga harimo ibirayi bivanze n’urumogi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yashimiye uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha anasaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yakomeje akangurira abantu bagifite umutima wo gukora ibyaha cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge kubicikaho kuko amategeko yakajijwe.

Ati “Icyo nabwira abantu bakijandika mu biyobyabwenge ni uko ibihano ku muntu ubifatiwemo byakajijwe kugera ku gufungwa burundu. Ikindi kandi kubera ubufatanye n’abaturage amayeri yose akoreshwa mu bucuruzi bw’urumogi agenda amenyekana.”

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ibitekerezo

  • Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo kurwanya Ibiyobyabwenge bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa