skol
fortebet

Nyabugogo: Ikamyo yacitse kontineri abamotari bakizwa n’ amaguru moto zihinduka uburere

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Nyabugogo ahazwi nko kuri Opoloviya ku mabagiro ikamyo ya rukururana yacomotseho ikinyuma (kontineri) yangiza bikomeye moto eshanu.
Ababonye iyi mpanuka batangaje ko kuba iyi mpanuka ntamuntu yahitanye ari Imana yakinze ukuboko.
Umwe mu babyiboneye yabwiye City Radio ati “Urebye ukuntu yaje n’ abantu ukuntu banganaga byonyine wavuga ko ari igitangaza cy’ Imana kuko yamanutse yirukanka, hano ni mu isoko abantu bose bavuza induru (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Nyabugogo ahazwi nko kuri Opoloviya ku mabagiro ikamyo ya rukururana yacomotseho ikinyuma (kontineri) yangiza bikomeye moto eshanu.

Ababonye iyi mpanuka batangaje ko kuba iyi mpanuka ntamuntu yahitanye ari Imana yakinze ukuboko.

Umwe mu babyiboneye yabwiye City Radio ati “Urebye ukuntu yaje n’ abantu ukuntu banganaga byonyine wavuga ko ari igitangaza cy’ Imana kuko yamanutse yirukanka, hano ni mu isoko abantu bose bavuza induru abagore, abana bavaga ku mashuri ni igitangaza kuba nta muntu wakomeretse”

Undi ati “Kontineri yahubutse ku jyana cyayo tubonye itugeze impande neza neza byarangiye, itugezeho icyo dukoze dushyize moto hasi dukizwa n’ amaguru , dukiza amagara turagwirirana ubu ngubu hari bamwe bakomeretse”.

Iyi kamyo yari yikoreye ifu. Kontineri yayo yacomotse ubwo yari igeze ahari isoko ry’ abahoze mu buzunguzayi.

Ba nyiri moto zangiritse barasaba amasoyite y’ ubwishingizi kubatabara bwangu bagakomeza akazi k’ ubumotari kuko ariko kabatunze bo n’ imiryango yabo.

Amafoto




Ibitekerezo

  • Izo modoka mini zikwiye kugira parking n Inzira yazo byihariye ago kunyuzwa mu ruvunge rwabantu

    Ntacyo Imana yababaye hafi ni ukongera amashimwe kuyabahaye kuramba naho moto zo akataramagara barahaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa