skol
fortebet

Nyagatare: Igisasu gishaje cyaturikanye umwana w’imyaka 7 bimuviramo urupfu

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu wo mu kigero cy’imyaka 7 witwa Rukundo William wo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare yaturikanwe n’igisasu gishaje kiramukomeretsa bikomeye birangira apfiriye mu bitaro yari yajyanwemo.

Sponsored Ad

Iki gisasu cyangije uyu mwana igice cyo hasi y’igihimba,bituma ajyanwa igitaraganya mu kigo nderabuzima cya Bugaragara,nacyo cyahise kimwohereza ku bitaro bya Nyagatare ri naho yaguye.

Abaturage baganiriye na Radio Flash dukesha iyi nkuru batangaje ko iki gisasu cyari kimaze igihe mu butaka,cyaturikanye uyu mwana ubwo yarimo gukinira ku mugezi bakarabiragaho.

Umwe yagize ati "N’ahantu dukarabira,we yakinaga n’amazi ashaka gukata utwondo nk’abana..Niba yagikojejeho igita yari afite,cyavuye mu butaka kirasimbuka kimukubita aho yari ari.Ntabwo ari umuntu wakihashyize ahubwo cyari kihasanzwe kuko yakinaga n’amazi aho dukarabira."

Se w’uyu mwana Kabahizi Anastase yavuze ko inkuru yayimenye ahamagawe n’abandi kuko yari yagiye mu murima.

Yagize ati "Nahamagawe n’umuhungu wanjye wari hafi ngo igisasu kiramuturikanye."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gacundezi umuryango w’uyu mwana waturikanwe n’igisasu utuyemo witwa Frida,yasabye ababyeyi n’abana kudafata ibyuma babonye byose.

Ati "Uwo mwana yari mu rugo wenyine,aho hantu hari igisasu ni muri santimetero 30 uvuye kuri fondasiyo y’inzu yabo.Iyo gerenade yari mu butaka.Naketse ko uwo mwana yakibonye akagira ngo n’icyuma kandi muri iyi minsi abana bagenda bashaka ibyuma byo kugurisha bishaje.Icyo twasaba ababyeyi n’uko basaba abana babo kwirinda gufata ikintu cyose cy’icyuma batazi byaba ngombwa bagatabaza ubuyobozi."

Hari hashize amezi atageze kuri 2 umuryango w’uyu mwana wimukiye mu kagari ka Gacundezi gusa inzu babamo yari imaze igihe yubatswe.

Uyu mwana yapfuye amaze kugezwa mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa