skol
fortebet

Nyagatare: Polisi yafashe abantu 27 bari kunywa inzoga y’inkorano yitwa “Cungumuntu”

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemo mu Kagari ka Rugemo, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, yafashe abantu 27 bicaye mu kabari bari kunywa inzoga y’inkorano itemewe yitwa Cungumuntu, barenze no ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana, aba bantu bafashwe biturutse ku baturage bamaze kumva amabwiriza ya Leta yo kwirinda, babona aba bantu bari gukora ibitemewe, bagahamagara Polisi batanga amakuru.

Yagize ati: “Abaturage bamaze kumva amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi, ni bo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu uri gupima inzoga zitemewe, ndetse hakaba hari n’abarenze ku mabwiriza, bakaza kunywa izo nzoga. Polisi yahise igera muri ako Gasantire, isanga koko ibyo ariko bimeze nta bwirizwa na rimwe ryari ryubahirijwe.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko, uko bari 27 ndetse na nyiri akabari bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’ibanze barigishwa, ariko nyiri akabari we yaciwe amande hakurikijwe amategeko.

Aba bantu usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo no kunywa ikinyobwa kitujuje ubuziranenge bakunze kwita Cungumuntu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko icyo kinyobwa bitazwi neza uburyo gikorwa n’ibyo bagikoramo gusa avuga ko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage ndetse no ku buzima bwabo.

Ati: “Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango.”

Izo nzoga zahise zimenwa, CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda bene ziriya nzoga kuko zibangiriza ubuzima ariko cyane cyane bakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bambara gapfukamunwa kandi neza, guhana intera aho bari hose, kugira isuku bakaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakaraba umuti wabugenewe wica udukoko ndetse yanabakanguriye kujya bahanahana amafaranga bifashishije uburyo bw ‘ikoranabuhanga.

Yakomeje ashimira abatanga amakuru anasaba n’abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike ubuzima buzasubire uko bwahoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa