skol
fortebet

Nyagatare: Umugabo yakoresheje ishoka mu kwica umugore we nawe yimanika mu mugozi

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Murindwa David w’imyaka 33 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, yakoresheje ishoka mu kwica umugore we witwa Uzayisenga Jenesta, uyu mugabo amaze gukora iki cyaha nawe yahise yimanika mu mugozi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya tariki ya 4 Nzeri 2017, ni mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka. Uyu mugabo yishe umugore we amukubise ishoka.
Aganira n’ikinyamakuru Umuryango.rw, Umuvugizi a Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Murindwa David w’imyaka 33 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, yakoresheje ishoka mu kwica umugore we witwa Uzayisenga Jenesta, uyu mugabo amaze gukora iki cyaha nawe yahise yimanika mu mugozi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya tariki ya 4 Nzeri 2017, ni mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka. Uyu mugabo yishe umugore we amukubise ishoka.

Aganira n’ikinyamakuru Umuryango.rw, Umuvugizi a Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe yemeje aya makuru, avuga ko mu iperereza bamaze gukora nta makimbirane yavugwaga muri uyu muryango.

Yagize ati “Byabaye mu ijoro rya tariki ya 04 Nzeri uyu mwaka, yamwicishije ishoka arangije nawe arimanika mu mugozi….Nta makimbirane turamenya kugeza ubu kuko abaturage batubwira ko ntayo bari bazi.”

Yungamo ati “Ntituramenya neza wasanga wenda abaturage twagezeho nta makuru ahagije bari bafite ariko turacyashakisha ngo tugire amakuru yuzuye ndetese tumenye n’impamvu.”

Ip Dusabe avuga ko bari bafite umwana w’amezi abiri n’igice. Ngo umwana yamaze gushyikirizwa Nyirakuru kuburyo yitaweho neza kugeza ubu.

Yasabye abaturage gukaza amarondo no kujya mu kagoroba k’Ababyeyi ariko nanone batangira amakuru ku gihe ahaba hari amakimbirane kugirango baganirizwe umutekano ukomeze gusigasirwa mu nguni zose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa