skol
startimes

Nyagatare: Umugore wakubise umwana we urusinga bikamuviramo kubyimba amaso yatawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 3700

Kuwa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Muremge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w’imyaka 34 akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere.


Uwo mugore tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we ufite imyaka 6 mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihAno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RIB yafunze abantu 8 barimo nyir’ivuriro “Sante pour Tous”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze...
16 January 2021 Yasuwe: 5799 0

Nyarugenge: Abasore n’inkumi 13 bafashwe bari kunywa inzoga na Shisha bishe...

Abasore n’inkumi 13, abakobwa 6 n’abahungu 7 bafashwe saa 20h50 babyina...
16 January 2021 Yasuwe: 4639 1

Polisi yerekanye abagabo bakekwaho kwiba ibyuma by’amashanyarazi...

Polisi y’Igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021,...
15 January 2021 Yasuwe: 3384 0

Rubavu: Umugore n’umugabo we bafatanwe udupfunyika 2,480 tw’urumogi

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya...
15 January 2021 Yasuwe: 3567 0

Rubavu:Abiyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage batawe...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba kuri...
14 January 2021 Yasuwe: 3238 0

RIB yatangaje byinshi ku bwicanyi bwabereye I Rwamagana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umugabo witwa...
12 January 2021 Yasuwe: 6518 0