skol
fortebet

Nyagatare: Polisi yarashe umumotari wari witwaje umuhoro

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuwa 17 Ukwakira 2017 Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba Polisi yarashe umumotari wari utwaye ibiyobyabwenge agashaka kurwanya inzego z’umutekano,ngo yari afite umuhoro ari kuri moto.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean de Dieu Kayihura yabwiye UMURYANGO ko byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo [Mu rucyerera], bikabera mu murenge wa Musheli mu Kagari ka Musheli mu Karere ka Nyagatare.
Avuga ko uwo mu mutori yitwa (...)

Avuga ko uwo mu mutori yitwa Udahemuka Emmanuel akaba afite imyaka 35 y’amavuko ngo yafashwe atwaye inzoga za Zebra kuri moto [Ibiyobyebwenge].Ngo yahagaritswe n’abapolisi aranga ahubwo ashaka kubagonga.

Kandi ngo kuri moto yagendaga yitwaje imuhoro bivuze ko yari yiteguye guhangana n’inzego z’umutekano. Avuga ko ubwo uyu mu mutori yashakaga kugonga abapolisi baguye mu gisambu.

Komanda wari kumwe n’abo bapolisi yafashe icyemezo cyo kumurasa kugirango atabacika, ati “Byabaye mu gitondo cyo kuwa 17 Ukwakira 2017 ahagana saa kumi n’ebyeri z’igitondo...Yafashwe atwaye inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Zebra...Polisi yaramuhagaritse aho guhagara ajya kugonga abapolisi, abapolisi baguye mu gisambu kuruhande, komanda aramurasa ahita yitaba Imana."

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera yaba kubicuruza,kubitunga ndetse no kubikoresha kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.Avuga ko abantu bakwiye kwibuka hari amategeko abihana uko byagenda kose.

Kayihura avuga ko ntarindi perereza ryakorwa. Uyu mu motari yari asanzwe ari umuturage mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga.

Ibitekerezo

  • Ibi binyereka ko Polisi y’u Rwanda mu byo yigishijwe hatarimo kwirukanwa ubuse iyo biruka koko bakamufata,..Uwirutse wese nu kumugaruza isasu

    Nkunda ukuntu uyu muvugizi w’Igipolisi mu Burasirazuba yitanga n’ukuri IP Kayihura Imana imuhe umugisha

    None se bamurashe babonye ko yitwaje umuhoro ? Cyangwa bawubonye bamaze kumurasa? Bakwemeye ko habaye ho amakosa ariko ntibadutere ikinya ngo harashwe umumotari witwaje umuhoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa