skol
fortebet

Nyamagabe:Abandi bagizi ba nabi bishe abantu 2 babateye Ferabeto bakomeretsa abandi 6

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, abandi bagizi ba nabi bishe bateye "Ferabeto" abantu babiri barimo umusore n’umusaza hanyuma bakomeretsa abandi 6.

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye abantu bo mu tugari rwa Gahira na Mudasomwa ho mu Murenge wa Inkindi mu Karere ka Nyamagabe, bica abantu babiri abandi 6 barakomereka.Imirambo yaba bantu yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abishwe ni umusore w’imyaka 23 witwaga Hagumindimwe Silas wakoraga imirimo yo gusunika igare atwaraho imizigo mu gihe umusaza wishwe yitwaga Ndikuryayo Vincent mu kigero cy’imyaka 50, aho yari umucuruzi w’ingurube.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yemereye ikinyamakuru Bwiza aya makuru ndetse ahishura ko aya ari amabangi yashakaga kwambura aba bantu amafaranga.

Yagize ati “Nibyo koko,byabaye mu ma saa moya n’igice z’ijoro.Abishwe ni babiri mu gihe abakomerekeye muri biriya bikorwa ari 6.

Twakuraho urujijo rw’abashaka guhuza ibi bikorwa by’urugomo n’ibyabaye mu myaka ishize muri kiriya gice cyegereye ishyamba rya Nyungwe.”

CIP Twajamahoro yavuze ko aba bagizi ba nabi baticishije aba bantu ibyuma nkuko bivugwa ahubwo babateye Fer a beton bakoresha mu kubaka

Amakuru avuga ko uyu musaza wishwe yacuruzaga ingurube bikekwa ko abamwishe bashakaga kumwambura cyane ko ngo byavugwag ko yari afite amafaranga menshi.

Mu minsi ishize,Akarere ka Nyamagabe katangaje ko kamaze guta muri yombi abantu 13 bakekwaho gutema no gukomeretsa abaturage 4 mu bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020 mu Murenge wa Uwinkingi.

Ku mugoroba wo Kuwa 12 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi batangiriye abaturage bo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, barabatema bakomeretsamo bane barimo babiri bakomeretse cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari urugomo n’ubwambuzi ntaho bihuriye n’abanzi b’igihugu bashaka guhungabanya umutekano banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati “Ibyabaye ni urugomo rwakozwe n’agatsiko k’abashakaga kwambura umwe muri abo baturage wari uvuye kuri banki kuzana amafaranga yo kugura ishyamba. Ni ubujura bwabereye hariya ntaho bihuriye n’ubugizi bwa nabi bw’abanzi b’igihugu bashaka guhungabanya umutekano banyuze muri Nyungwe.”

Uwamahoro yabwiye iki kinyamakuru ko hari ibimenyetso bigaragaza ko abo 13 bafashwe bari biriwe bacura imigambi yo gutega umugabo witwa Nshutiraguma Sylvain kugira ngo bamwambure amafaranga yagombaga kugura ishyamba.

Ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Munyege mu Mudugudu wa Munyege.

Uyu murenge wa Uwinkingi uhana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe ariko ntabwo biremezwa neza niba ari ho abo bagizi ba nabi baturutse.

Abaturage bane batemwe barimo umukobwa w’imyaka 18; umusaza w’imyaka 65 n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, ahurutse kubwira IGIHE ko abo baturage bakimara gutemwa bihutira kubajyana ku Kigo Nderabuzaima cya Mbuga, bagezeyo basanga abo bagabo babiri barimo na Nshutiraguma, bakomerekejwe cyane boherezwa ku Bitaro bya Kigeme nabyo bisanga barembye bihita bibohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bahagurukiye guca ibikorwa by’urugomo bikorwa n’udutsiko tw’abiganjemo urubyiruko, asaba abaturage ubufatanye cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

Yabukije inzego z’ibanze n’abaturage gukaza amarondo no kuyakora neza bahanahana amakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa