skol
fortebet

Nyamagabe:Abantu bataramenyekana bagabye igitero ku modoka zitwara abagenzi 2 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 16, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Cyiitabi,abantu bataramenyekana bahagabye igitero,bakigaba ku modoka zari zitwaye abagenzi,abantu babiri bahasiga ubuzima maze umunani barahakomerekera,batwika n’imodoka eshatu.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abantu 8 bakomerekeye muri iki gitero bahise bajyanwa mu bitaro bya Kigeme biherereye muri aka Karere ka Nyamagabe kugira ngo bakomeze kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko RDF yahise ikurikirana abagabye iki gitero bahungiye mu ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati “Tumaze igihe dukurikirana aka gace, ubu turatekereza ababa bihishe inyuma y’iki gikorwa. Turimo gukurikirana abagabye iki gitero kandi haraza kugira igikorwa ku babigizemo uruhare.”

Iki gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe gakora ku ishyamba rya Nyungwe, kije gikurikirana n’ibindi bitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru nako gakora kuri Nyungwe, kigabwa n’abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro zirimo n’imbunda muri Kamena no muri Nyakanga, abaturage babiri bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, hanasahurwa ibintu byabaturage birimo ibiribwa n’amatungo.

Ibitekerezo

  • Buri gihe nibaza niba abicanyi bagira ubwenge.Kwica Ikiremwa k’Imana kandi udashobora kukizura?This is stupid.Uramwica nawe ejo ugapfa.Ni bangahe se barenza myaka 75?Gusa jyewe nk’umukristu,ndibutsa aba bicanyi bihishe muli Nyungwe ko Imana ibona aho bihishe.Nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6 imirongo ya 9 na 10,abanyabyaha ntibazaba mu bwami bw’imana.Ariko abapfuye bumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahembe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.Abantu bose bicana,barwana,biba,basambana,etc...bajye bamenya ko babaza umuremyi wacu.Iyi si Imana yayiduhaye ngo tubane amahoro,dukundana,tudacurana,tutarwana.Ariko usanga ntacyo bibwiye abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa