skol
fortebet

Nyamagabe: Umugabo wigeze kurwara mu mutwe yishe abantu bane akoresheje ifuni

Yanditswe: Monday 25, Dec 2017

Sponsored Ad

Mushimiyimana Callixte wo mu murenge wa Kamegeri akagari ka Bwama mu karere ka Nyamagabe yishe abagabo batatu n’ umugore umwe akoreshe ifuni.
Uyu mugabo wari umaze umwaka asa n’ uwakize uburwayi bwo mu mutwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2017 yabyutse afata ifuni ashaka kwica umugore aramuhunga ahungisha n’ abana bane bafitanye.
Umugore yavugije induru abantu barahurura abaje bagira ngo bafate Mushimiyimana bamwambure iyo funi nibo yadukiriye umwegereye wese akamukubita ifuni (...)

Sponsored Ad

Mushimiyimana Callixte wo mu murenge wa Kamegeri akagari ka Bwama mu karere ka Nyamagabe yishe abagabo batatu n’ umugore umwe akoreshe ifuni.

Uyu mugabo wari umaze umwaka asa n’ uwakize uburwayi bwo mu mutwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2017 yabyutse afata ifuni ashaka kwica umugore aramuhunga ahungisha n’ abana bane bafitanye.

Umugore yavugije induru abantu barahurura abaje bagira ngo bafate Mushimiyimana bamwambure iyo funi nibo yadukiriye umwegereye wese akamukubita ifuni akamwica.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ Amagepfo IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuryango ko ibi byabaye saa mbili za mugitondo.

Yagize ati “Byabaye mu ma saa mbili za mugitondo, umugabo wigeze kurwara mu mutwe bakamuvuza agakira, muri iki gitondo yazindutse byajaguye ahera ku mugore we amukubita ikintu amukomeretsa mu rukenyerero, umugore arahunga ahungisha n’ abana bahungira mu bishyimbo. Abagabo babonye byajaguye bakajya bamusatira ngo bamugushe neza bamwambure iyo funi akayibakubita akararika.”

Abishwe ni Mukankiko Juliette wari ufite imyaka 55 y’ amavuko, Nsekanabo Jean wari ufite 33, Nzeyimana Reverien wari ufite imyaka 35 na Kezimfuza Venuste bahimbaga Keza wari ufite imyaka 65.

Imirambo ya banyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Kigeme.
Mushimiyima yajyanywe mu bitaro bivura uburwayi bwo mu mutwe ngo abangaga basuzume niba ibyo yakoze koko yabitewe n’ uburwayi bwo mu mutwe.

Imirambo ya ba nyakwigendera izashyingurwa tariki 26 Ukuboza 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa