skol
fortebet

Nyamasheke: Abaturage barasaba abashinzwe umutekano kubakiza ingwe iherutse kwica inka y’umuturage ikanashaka kwica abanyerondo

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu kagari ka Butare mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko batagisinzira neza kubera ingwe iherutse gushaka kwica abanyerondo bakayihungira mu kivu ndetse ikica n’inka y’umuturage iyisanze mu kiraro.

Sponsored Ad

Aba baturage batangarije ikinyamakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko bifuza ko inzego z’umutekano zashakisha iyi ngwe mu mashyamba yo hafi aho bakayibakiza cyane ko ngo iherutse kwica inka y’umuturage igashaka no kwica abanyerondo.

Umwe yagize ati “Dufite ubwoba bwinshi cyane kuko uburyo yagize iyi nka kandi ishyamba bivugwa ko yaba iturukamo rinyurwamo n’abaturage benshi ku manywa na nijoro ririmo ibiti bikuze cyane n’ibihuru byinshi ritanakoreye, abana bari mu biruhuko bashobora kuritashyamo inkwi buri kanya, hari n’abo dusiga mu ngo tujya mu mirimo ya buri munsi, ntabwo umutima uri mu gitereko rwose kereka inzego z’umutekano zitubwiye ko yishwe.’’

Bamwe mu batuye uyu murenge bavuze ko basanzwe babona iyi ngwe mu masaha ya nijoro igendagenda mu mihanda yo muri aka kagari kandi ngo imaze igihe kuko no mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ngo yishe ihene y’umuturage, hakaba n’amatungo ngo nk’inkoko basanga mu ishyamba rya Leta riri muri aka kagari zishwe zikaribwamo ibice ibindi birambitse aho.

Kuwa kane tariki 21 Ugushyingo, nibwo iyi ngwe yateye abanyerondo, bayikanze bayitera amabuye, ngo irabagurukana ishaka kubicamo, kubera ko aho bari bari hari hegereye ikivu bagihungiyemo ikomeza urugendo.

Aba baturage bavuze ko ku wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo ari bwo ngo umusaza witwa Ndekezi Aphrodis w’imyaka 65 utuye mu mudugudu wa Rwamatamu muri aka kagari yabyutse asanga iyo ngwe yishe inyana yari iri mu gikoni yayikuyemo ibice bimwe na bimwe birimo n’ibyo mu nda ibindi ibisiga aho, bukaba ngo ari ubwa 2 kuko ubushize ngo yari yaje ikica n’ihene ye mu buryo nk’ubwo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Harindintwali Jean Paul yemeje ibivugwa n’abaturage na we avuga ko abanyerondo bayihungiye mu kivu igiye kubamara ubwo ngo bari bayibonye bakayitera amabuye ibatambutseho ku irondo kandi hari abavuga ko bajya bayibona, avuga ko nyuma yo gusanga iriya nka yishwe ikanakurwamo zimwe mu nyama zo mu nda bigaragara ko bitakozwe n’inyamaswa isanzwe, bahise bakoresha abaturage inama barabahumuriza, basaba n’abashinzwe umutekano gukurikirana hakamenyekana irengero ryayo.

Ati’’ Iby’iyi ngwe bimaze igihe kuko uretse iyi nka, yagiye yica n’andi matungo kandi ubwoba mu baturage ntibwabura cyane cyane ko ishyamba bivugwa ko ari ho yaba ituruka barinyuramo cyane, kuba inagendagenda nijoro hari n’igihe yaza kumanywa ikica n’abantu, no kuba hatazwi aho iba ngo abashinzwe umutekano babe bayikiza abaturage bukaba ubundi bwoba,ariko twabahumurije dutegereje ikizagerwaho n’inzego z’umutekano kuko ikibazo zikizi.’’

Uyu muyobozi avuga ko hagiye kurebwa uburyo uriya muturage wabuze amatungo ye yashumbushwa, bakaba basabye abaturage kutarya iyo nka, bakanarushaho kurinda abana babo, baba abajya ku kivu cyangwa mu mashyamba yo hafi aho n’abasigara mu ngo, bakajya baba bari kumwe n’abantu bakuru, bakaba batabaza bayibonye,ibiraro na byo bikaba bikomeye bakajya bakurikiranira hafi n’amatungo yabo araramo igihe ibindi bigikurikiranwa.

Iri shyamba bivugwa ko ibamo riri hafi y’ibiro by’uyu murenge n’iby’aka kagari , hakaba n’abikanga ko niba ari yo koko yazanabatera kumanywa kuri ibi biro bagiye gusaba serivisi bagasaba ko ibyayo byasobanuka vuba.

Ibitekerezo

  • Ahubwo bagize imana ntiyarya umuntu.Twebwe ABANTU,Imana itwemerera kurya izindi nyamaswa.Ariko zo ntwabwo ziturya,kereka zimwe na zimwe iyo zashonje cyane.Abantu bicwa n’Inyamaswa mu mwaka zigamije kubarya ni bakeya cyane.Akenshi zikurya (to bite) iyo uzisagariye gusa.Urugero ni inzoka.Uhuye nayo yigendera ntabwo ikurya,kereka iyo uyikandagiye.Nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bakina n’inyamaswa zitabarya.Ibibazo byose bizavaho,harimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka Imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe,we kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa