skol
fortebet

Nyamasheke: Insoresore ziyise inyeshyamba zizengereje abaturage

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Abatuye n’ abakorera mu isantere ya Ntendezi iherereye mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamashe bavuga ko babuzwa amahoro n’ insoresore ziyise inyeshyamba zigamije kubambura utwabo.
Izi nsoresore ziyise ngo zihengera hari umuturage uje gutegera muri iyo santere zikamwaka amafaranga ngo zimwishyurire itike. Abaturage bavuga ko izo nsoresore zashyizeho ibiciro zishakiye, ngo nk’ aho umuturage yagomba kugendera 3500 zimwaka 4000 zikajya zarangiza zikajya kugura itike mu mukozi ukata (...)

Sponsored Ad

Abatuye n’ abakorera mu isantere ya Ntendezi iherereye mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamashe bavuga ko babuzwa amahoro n’ insoresore ziyise inyeshyamba zigamije kubambura utwabo.

Izi nsoresore ziyise ngo zihengera hari umuturage uje gutegera muri iyo santere zikamwaka amafaranga ngo zimwishyurire itike. Abaturage bavuga ko izo nsoresore zashyizeho ibiciro zishakiye, ngo nk’ aho umuturage yagomba kugendera 3500 zimwaka 4000 zikajya zarangiza zikajya kugura itike mu mukozi ukata amatike, zikagura itike ya 3500 andi 500 zikayitwarira.

Ibi ngo biteza akavuyo iyo umugenzi asanze ku itike ahawe handitseho 3500 kandi yishyuye 4000.

Umwe mu bakozi ba kampani itwara abagenzi RITCO yatangaje ko izo nsoresore batazi aho zaturutse, zambura abaturage amafaranga y’ urugendo amwe zikayitwarira.

Yagize ati “ Abagenzi baza gutegera kuri iki cyapa nta mutekano bahabonera, iyo baje barabarwanira abakata amatike, abakarasi abasherisheri bo mu muhanda, ugasanga ari ibintu by’ akavuyo nyine, abagenzi bamwe bagakubitwa bagera mu modoka bakakuramo”

Umugore ukata amatike yatangaje ko hari imodoka zitwara abagenzi zitagihagaragara kuri iyo santere ya Ntendezi kubera ikibazo cy’ umutekamo muke utezwa n’ abiyise inyeshyamba.

Ati “Ejo barwaniye muri RITCO bari bicaniyemo, abo basore bakoze akantu kameze nk’ agashyirahamwe gateza umutekano muke none Ritco ntijya ihagaragara I Ntendezi”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’ inzego z’ ibanze bukakinanirwa.

Ubwo twari kuri iyo santere twabajije abo baturage niba twabona abo basore ngo tuganire nabo, abaturage batubwira ko abo basore bagiye kurya. Ngo iyo bagiye kurya bagendera rimwe.

Twashatse kumenya numero zabo za telefone ngo tuze kubavugisha, abaturage batubwira ko nta numero zabo bazi.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke Kamali Faustin Fabien, yatangaje ko iki kibazo adasanzwe akizi avuga ko bagiye kugikurikirana.

Ati “Murakoze ntabwo icyo kibazo nkizi ariko kibaye gihari umuntu yagikurikirana. Hariya I Ntendezi ni ahantu hazwi hakorera polisi ntabwo umuntu yakwiyita inyeshyamba ngo bishoboke, nta n’ ubwo bikwiriye”

Meya Kamali yasabye abagenzi kujya baha amafaranga yabo abakozi bakata amatike bazwi, abasaba kwirinda kugenda mu modoka babonye iyo ariyo yose.

agasantere ka Ntendezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa