skol
fortebet

Nyamasheke: Abarobyi barashinjwa gutera inda abana b’abanyeshuri

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’ impuzamiryango y’ amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu bugaragaraza ko 10,3% mu bakobwa baterwa inda ari abo mu karere ka Nyamasheke, abashinzwe uburezi muri aka karere bavuga abanyeshuri baterwa inda n’ abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu.
Mu Rwanda ikibazo cy’ abana b’ abakobwa baterwa inda batifuje kigenda gifata indi ntera. Aba bana bavuga ko ababahohotera bakabatera inda zitifujwe aria bantu bakuru bata ingo zabo ngo babanza kubashukisha impano z’ (...)

Sponsored Ad

Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’ impuzamiryango y’ amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu bugaragaraza ko 10,3% mu bakobwa baterwa inda ari abo mu karere ka Nyamasheke, abashinzwe uburezi muri aka karere bavuga abanyeshuri baterwa inda n’ abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu.

Mu Rwanda ikibazo cy’ abana b’ abakobwa baterwa inda batifuje kigenda gifata indi ntera. Aba bana bavuga ko ababahohotera bakabatera inda zitifujwe aria bantu bakuru bata ingo zabo ngo babanza kubashukisha impano z’ utuntu duto.

Mutamuriza Jeanne yavuze ko iyo umusore aguriye umukobwa ibyo kurya, ngo icyo asabye umukobwa akimwemerera

Yagize ati “Umusore akagenda akangurira nk’ icyayi namara kukinywa akambwira ngo narangije kukugurira icyayi nawe uragira icyo umpa, nanjye nti ubwo yanguriye icyayi nanjye reka mwemerere icyo ansaba”

Mutamuriza avuga ko bitaramubaho ariko ngo azi mugenzi biganaga byabayeho bimuviramo gutwara inda atateganyije none ngo ubu yacikirije amashuri.

Kwibuka Jean Damascene yemera ko hari bamwe mu barezi bateshuka ku nshingano bafite yo guha abanyeshuri uburere bakabatera inda gusa avuga ko benshi mu bana b’abakoba baterwa inda mu karere ka Nyamasheke baziterwa n’ abarobyi bo mu kivu.


Abanyeshurikazi biga mu mashuri yegereye Ikivu ngo baterwa inda n’ abarobyi

Yagize ati : “Mu bigo by’ amashuri hari case twagiye uhura nazo. Twari dufite abana bagera kuri 12, cyane cyane muri Groupe schalaire ya Shami, ni akagari gasa nkaho ari nk’ ikirwa abagabo baza kubamo nituba tuzi aho baturutse, nibo batera abo bana izo nda rimwe na rimwe no kubashakisha bikagorana kuko bahita bigendera”

Murwanashyaka Evariste umukozi wa CRADHO avuga ko ikibazo cy’ abana b’ abakobwa baterwa inda zitifujwe kigenda gifata indi ntera. Ngo ibi byatumye bafatanga izindi ngamba mu guhangana n’ iki kibazo.

Yagize ati “Ingamba zihari ni uko tugiye kubirwanya twivuye inyuma. Mbere na mbere ni uguhanahana amakuru tugafasha umwana wese dukeka ko yaba afite inda. Ikindi ni ugufatanya ubukangurambaga n’ abaturage bose kugira ngo abana bakomeze kurindwa guhohoterwa no gutwara inda. Nanone kandi tugiye kwiyambaza inzego z’ umutekano zidufashe gukurikirana abateye abana inda batifuje”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ impuzamiryango y’ amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CRADHO, mu ntangiriro za 2016 bwagaragaje ko mu bana b’ abakobwa batewe inda zitateganyijwe 10,3% ari abo mu karere ka Nyamasheke. Ubu bushakashatsi buvuga 2% muri baziterwa n’ abashinzwe kubarera naho 1% akayitera n’ abayobozi b’ inzego zibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa