skol
fortebet

Nyamasheke: Umunyeshuri yagwiriwe n’ igiti arapfa, abaye uwa 2 mu byumweru bitatu

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Inyubako y’ ibitaro bya Kibogora aho umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma
Umwana w’ umukobwa w’ imyaka irindwi y’ amavuko wigaga mu mashuri abanza yagwiriwe n’igiti cyatemwaga arapfa, ubwo yatambukaga hafi yacyo arimo gutashya inkwi.
Chantal Iradukunda yagwiriwe n’ igiti kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017. Umugabo watemaga iki giti yahise atabwa muri yombi. Bivugwa ko uyu mugabo atahaye gasopo Iradukunda n’ abandi bana bari kumwe nawe muri iryo shyamba ngo abamenyeshe ko icyo giti (...)

Sponsored Ad

Inyubako y’ ibitaro bya Kibogora aho umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka irindwi y’ amavuko wigaga mu mashuri abanza yagwiriwe n’igiti cyatemwaga arapfa, ubwo yatambukaga hafi yacyo arimo gutashya inkwi.

Chantal Iradukunda yagwiriwe n’ igiti kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017. Umugabo watemaga iki giti yahise atabwa muri yombi. Bivugwa ko uyu mugabo atahaye gasopo Iradukunda n’ abandi bana bari kumwe nawe muri iryo shyamba ngo abamenyeshe ko icyo giti cyenda kugwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, Niyibizi Ntabyera yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Yagize ati “Yego ni byo twabyumvise byabaye ejo ku mugoroba(kuwa kane), ubwo uwo mwana cyamugwiraga agahita yitaba Imana.Natwe nk’ubuyobozi bw’akarere icyo twakoze tukimara kubyumva twahise twohereza imodoka y’akarere ngo ijye gutabara, ifashe mu kugeza umurambo wa nyakwigendera mu bitaro bya Kibogora ngo ukorerwe isuzuma, nyuma y’isuzuma tukaza gufatanya n’umuryango we tukamushyingura.”
Abaturage basabwe kujya bitondera ibiti kuko bikunze guhitana abantu igihe ababitema batabyitondeye, babwirwa ko utema igiti nk’icyo aba akwiye kwitondera ubuzima bw’umuntu kuko ari bwo bw’ingenzi kurusha ibyo biti baba bihutira gutema ngo babirangize vuba.

Niyibizi yagize ati “Uwatemaga ibiti yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Macuba akurikiranweho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye, twasabye abaturage kujya bitwararika igihe bakora ibikorwa nk’ibyo bishobora guhitana ubuzima bw’abantu batarebye neza, kuko ubuzima bw’umuntu ari bwo bwa mbere bufite agaciro kuruta ibyo bindi baba bakora, kandi natwe tugiye kujya tubikurikiranira hafi.”

Uru rupfu rw’uyu mwana rubaye hatarashira n’ibyumweru 3 mu murenge wa Kanjongo muri aka karere nanone haguye umugore w’imyaka 49 na we agwiriwe n’igiti cyatemwaga n’umuturanyi we, bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bakaba bavuga ko hakwiriye ubukangurambaga mu kwigisha abaturage uburyo batema ibiti nk’ibi.

Bakomeje basaba ko igihe utema igiti abona abantu bamuri hafi adashoboye kubigizayo akaba yanakireka cyangwa uwo murimo akawuhembera abawushoboye bakawukora.

Ubwo twandikaga iyi nkuru (kuwa gatanu) abaturage bari bagitegereje ko umurambo wa nyakwigendera uvanwa mu bitaro bya Kibogora ngo ubone gushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa