Nyamirambo: Umusore yateye icyuma umukunzi bimuviramo urupfu

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 September 2018 Yasuwe: 5061

Mu ijoro ryakeye Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yishe umukobwa bakundanaga witwa Dusabe Francine amuteye icyuma ari impano yabyo ntiramenyekana.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018 ahagana saa tatu z’ijoro. Nyakwigendera Dusabe Francine yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Kamanzi Gabriel utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo, akaba yari amaze imyaka isaga itatu muri uru rugo.

Kamanzi Gabriel wari umukoresha wa Nyakwigendera yatangarije Ukwezi.com ko yishwe mu ijoro ryakeye atewe icyuma n’umusore byavugwaga ko ari inshuti ye.

Yagize ati “ Yari umwana w’umukozi twakoreshaga mu rugo. Nijoro ubwo navaga mu kazi nari nicaye muri salon, Chantal ari mu gikari [yagiye ntitwabimenya], nka nyuma y’iminota 30 numva abantu baje kumpuruza ngo bamutereye icyuma munsi yo mu rugo. Ubwo namanutse nsanga koko bamuteye icyuma byarangiye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Mbabazi Modeste yatangarije ko Ntazinda Yves ukekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye yatawe muri yombi, akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku cyaba cyateye ubu bwicanyi. Umurambo wa Dusabe Francine wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

KIGALI:Havumbuwe umuvugabutumwa wari warafungiye abakobwa 2 mu rugo rwe...

Umugabo witwa Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yatawe muri yombi...
18 October 2018 Yasuwe: 3526 0

Nyaruguru: Filime z’ imibonano mpuzabitsina zirimo guteza amakimbirane mu...

Abashakanye bo mu Karere ka Nyaruguru batangaza ko filime z’urukozasoni...
16 October 2018 Yasuwe: 2216 1

Bugesera : Umurwayi wo mu mutwe yishe se umubyara amutemaguye

Mu murenge wa Kamabuye umusaza witwa Munyankumburwa Emmanuel, w’imyaka 66,...
16 October 2018 Yasuwe: 1078 0

Iburengerazuba: Polisi yafashe abakekwaho kunyereza arenga miliyoni 3Frw...

Polisi mu Burengerazuba yakoze umukwabu wo gufata abacuruzi babiri bakomoka...
15 October 2018 Yasuwe: 305 1

Visi Perezida w’ Ishyaka rya Victoire Ingabire yatorotse gereza

Umuyobozi wungirije w’ ishyaka FDU inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda...
8 October 2018 Yasuwe: 6894 2

Bugesera: Ahahoze Intaragahanga hiciwe umuntu akebwe ijosi

Mu murenge wa Kamabuye , umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utaramenyekana...
4 October 2018 Yasuwe: 1853 1