startimes

Nyanza: Umugabo yafashwe ari gucukura inzu y’umukecuru ngo yibe ihene arakubitwa kugeza apfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 May 2020 Yasuwe: 2691

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 35 bitaga Kagofero yakubitiwe mu nzu, agiye kwiba ihene y’umukecuru w’imyaka 78, kugeza apfuye n’abanyerondo bafatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gatare, umurenge wa Mayira mu karere ka Nyanza.



Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mugabo witwa Kagofero yafashwe ari gucukura inzu y’uyu mukecuru,waje kumwumva aratabaza,abahuruye barimo abaturage n’abanyerondo baza bakubita ukekwaho ubujura kugeza apfuye nkuko akarere ka Nyanza kabitangaje kuri Twitter kunganira inkuru yatangajwe na Flash FM.

Akarere ka Nyanza kagize kati “Ibi byabaye koko.Uyu mugabo yacukuye inzu agiye kwiba ihene z’uyu mukecuru akaba yishwe n’abaje gutabara bumvise induru y’uyu mukecuru. Ibindi RIB iri kubikurikirana.”

Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi,mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore witwa Nzabihimana mu rutoki ari kwiba igitoki cy’uwitwa Nshimiye, baramukubita bimuviramo gupfa.

Abaturage bo muri kariya gace babwiye Umuseke ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yabwiye Umuseke ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.

Ati “Icyakora yahise ajyanwa kwa muganga, akigerayo ahita ashiramo umwuka .”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.

Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikiwe kuri station y’Ubugenzacyaha ya Kirehe mu gihe umubiri wa nyakwigendera ukiri mu bitaro bya Kirehe.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi humvikana ibikorwa nk’ibi by’abaturage bafatira mu cyuho abari mu bujura bakihanira abo bakubise bikabaviramo urupfu.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari uwo baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa none ngo ababikoze ntibigeze bafungwa.

Mu karere ka Rubavu naho Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitabye Imana tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Kuwa 26 Werurwe 2020 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza uyu Niyonzima afashwe amaguru n’amaboko na bamwe mu bagabo ari mu kirere,hari umugabo ufite ikibando ari kuhondagura ku kibuno.

Abantu batandukanye bakekwagaho gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi abandi bagerageza guhunga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyabihu: Ababyeyi bafunzwe kubera gutwika umwana wabo intoki

Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda...
2 July 2020 Yasuwe: 887 0

U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku gitero rwagabweho n’abari...

Leta y’u Rwanda yamaze kwandikira u Burundi ibusaba ubusobanuro burambuye ku...
30 June 2020 Yasuwe: 1429 0

Bugesera: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye bivugwa ko yiyahuye kubera...

Umusore w’imyaka 19 wari utuye mu Kagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu...
29 June 2020 Yasuwe: 1088 0

Kirehe: Undi muturage yangijwe bikomeye n’imvubu yamurumye ikanamukandagira...

Umugabo witwa Hitimana wo mu murenge wa Nasho, mu Karere ka Kirehe,yarumwe...
25 June 2020 Yasuwe: 2165 3

Ngororero: Umugabo arakekwaho kwica umugore we yarangiza akiyahura

Umugabo wo mu mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa...
18 June 2020 Yasuwe: 1692 0

Nyamagabe:Abandi bagizi ba nabi bishe abantu 2 babateye Ferabeto...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, abandi bagizi ba...
18 June 2020 Yasuwe: 3346 0