skol
fortebet

Nyanza: Umuhungu w’imyaka 17 arakekwaho guta mu kidendezi cy’amazi umwana w’umwaka umwe bimuviramo urupfu

Yanditswe: Sunday 17, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wo mu mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020,ukekwaho guta mu kidendezi cy’amazi umwana w’umwaka umwe agapfa.

Sponsored Ad

Amakuru y’uru rupfu dukesha ikinyamakuru Intyoza.com, avuga ko mu masaha y’umugoroba umwana w’umuhungu witwa Nderimfasha Fabrice(watawe muri yombi) yagiye iwabo wa Ndayishimiye Jean Claude (Nyakwigendera) amusangayo ari kumwe na nyina umubyara, amusaba ko bajyana gutashya(gutora inkwi) nk’uko n’ubundi bari basanzwe bagendana.

Bageze mu ishyamba (hari ni ikidendezi cy’amazi) ngo amusiga yicaye hafi y’icyo kidendezi ajya gutora ibiturusu nyuma akebutse asanga umwana yaguye muri icyo kidendezi nk’uko abaganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com babitangaje.

Umwe ati”Nanjye narindi aho ntora inkwi muri iryo shyamba numva Fabrice niwe uguyemo tujya kureba dusanga hituyemo umwana wari wateretswe nko mu ntambwe eshatu uvuye aho ikidendezi kiri”.

Undi nawe yagize ati” Fabrice yagiye gutora umwana noneho amurambika hasi ajya gutora ibiturusu, nyuma arebye inyuma abona umwana yaguye mu mazi yihutira kumukuramo amukanda mu nda areba ko amazi yamusohokamo natwe turatabara bamujyana kwa muganga agwayo”.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bwana Egide Bizimana,wavuze ko abaturanyi bakimenya ko umwana aguye mu mazi bihutiye kumujyana kwa muganga agwayo naho ukekwaho kumujugunya mu mazi akaba yatawe muri yombi na RIB.

Yagize ati” Jean Claude yaguye mu kinogo cy’amazi atawemo na mugenzi we bimuviramo gupfa aho Nyina yari yamumusigiye ajya mu rugo agarutse abaturage bamubwira ko umwana we bamutaye mu mazi ukekwaho kumutamo ari kuri RIB”.

Ubusanzwe iki kidendezi cy’amazi nyakwigendera yaguyemo kegereye ingo z’abaturage cyazanwe ni uko bahacukuraga umucanga, aho imvura igwiriye huzuramo amazi. Gitifu Egide akomeza avuga ko bagiye gushaka umuti wa burundu wo kuba kitakongera gutera impanuka, aho bagiye kwihutira kugisiba cyangwa se bakareba uburyo amazi yavanwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa