skol
fortebet

Nyanza: Umusore akurikiranyweho kwica nyirakuru wamureze kuva afite amezi abiri

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusore witwa Irakoze Arsene wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica nyirakuru Murekatete Bernadette w’ imyaka 68 y’ amavuko wamureze kuva afite imyaka ibiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017 nibwo amakuru y’ uko Irakoze yishe nyirakuru yamenyekanye. Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 12 wabanaga n’ uyu mukecuru ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo amaze kwibohora imigozi avuga ko yari yaboheshejwe na Irakoze niwe watabaje abaturanyi basanga Murekatete yashizemo umwuka. (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Irakoze Arsene wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica nyirakuru Murekatete Bernadette w’ imyaka 68 y’ amavuko wamureze kuva afite imyaka ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017 nibwo amakuru y’ uko Irakoze yishe nyirakuru yamenyekanye. Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 12 wabanaga n’ uyu mukecuru ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo amaze kwibohora imigozi avuga ko yari yaboheshejwe na Irakoze niwe watabaje abaturanyi basanga Murekatete yashizemo umwuka. Murekatete yari atuye Mu murenge wa Muyira, akagari ka Nyamiyaga, umudugudu wa Kiniga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Muyira, Murenzi Valens yatangarije Umuryango ko uyu musore yafatiwe mu karere ka Ruhango amaze kugurisha inka y’ ijigija y’ uyu mukecuru yatorokanye.

Yagize ati “…Amaze kumwica ashorera iyo nka ayijyana mu isoko mu Ruhango. Njye ubwanjye na polisi twakurikiye iyo nka, tuyifatira mu Ruhango amaze kuyigurisha ibihumbi 240, dufata uwaguze, uwayirangiye isoko, n’ umumotari wamutwaye amugeza mu mugi wa Ruhango. Ubu bari police Station ya Busasamana”.

Ngo uyu musore nyina yavuye I Burundi amutwite ageze mu Rwanda apfa hashize amezi ibiri uyu musore avutse arerwa na nyirakuru. Amakuru atangwa n’ abaturage avuga ko uyu musore atabaga muri uru rugo.

Murenzi ati “Uriya musore rero, nyirakuru niwe wamureze, ngo ni inda nyina yavanye I Bujumbura ari umukobwa, yapfuye hashize amezi avutse. Uwo mwana yaje gukurana imico itari myiza nk’ uko abaturage babivuga. Yabaga ahantu hatandukanye ariko aho azwi cyane ni Kigali na Ruhango.”

Murenzi yatangarije Umuryango ko amakuru bahawe n’ abaturage avuga ko uyu musore yari afite imico mibi cyane. Ngo mu minsi ishize Nyakwigendera yagurishije ikimasa cy’ iyo nka, bigakekwa ko uyu musore yishe nyirakuru kugira ngo atware ayo mafaranga. Abaturage bavuga ko icyo kimasa nyirakuru yakigurishije nyuma y’ uko Irakoze yari yakibye abaturage bakakimufatana bakakigarura mu rugo. Iyi nka ngo ni iy’ iyo umuryango utabara imbabare Croix Rouge wari warahaye uyu mukecuru.

Amakuru polisi n’ ubuyobozi bahawe n’ uyu mwana w’ umukobwa wararanaga na nyakwigendera, ni uko Saa saba z’ igicuku, Irakoze yahamgare nyirakuru akamusanga muri saro ari naho bivugwa ko yamunigiye akoresheje igitenge.

Ibitekerezo

  • Uyu musore amaze gufatirwa i Remera muri gare ubu ari mumaboko y’ abashinzwe umutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa