skol
fortebet

Nyarugenge: Abagabo babiri n’ abagore batatu bafatanywe ikiyobyabwenge cya "Heroine"

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafashe abagabo babiri n’abagore batatu bakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroine. Abafashwe ni Nikuze Chantal w’imyaka 26 wafatanywe udupfunyika 5 twa heroine, Kamondo Eric alias Panshi w’imyaka 42 wafatanywe udupfunyika 4, Mukarugwiza Afisa w’imyaka 27 wafatanywe udupfunyika tune , Mukabuduwe Zahal w’imyaka 28 wafatanywe udupfunyika dutanu na Nshimiyimana Jean Pierre w’imyaka 36 wafatanywe udupfunyika tubiri
Bose bafashwe tariki ya 2 (...)

Bose bafashwe tariki ya 2 Ukuboza 2016, mu mukwabu wari ugamije gukumira no kuwanya ibiyobyabwenge mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

No mu karere ka Rwamagana kandi mu gikorwa cy’umukwabu wa Polisi y’u Rwanda wari ugamije kurwanya ibiyobyabwenge, mu murenge wa Nyarusange tariki ya 2 Ukuboza hafashwe imodoka Toyota corolla RAA 904 X yari irimo imifuka 6 y’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we, abipfusha ubusa abigura ibidafite akamaro, ahubwo bishobora kumutera uburwayi butandukanye n’amakimbirane hagati ye n’abo babana ndetse n’abaturanyi be, ibyo bikaba kandi bishobora guteza umutekano muke.

SP Hitayezu avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge muri rusange yagize kandi ati:"Izindi ngaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, ibi bikaba bijyana rimwe na rimwe no gucibwa amande, kandi ibyafashwe bikangizwa. Amafaranga yabiguzwe aba apfuye ubusa ndetse binadindiza iterambere ry’umuryango w’uwabifatanywe. Abantu bakwiye rero kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza."

Yasabye kandi abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugirango bakumire ibiyobyabwenge n’ikindi kintu cyose gishobora gutera umutekano muke, batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa