skol
fortebet

Nyarugenge: Abaturage babonye umurambo w’ umugabo muri Nyabarongo

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’gitondo cyo ku wa 29 Kamena 2018 abaturage babonye umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 35 ureremba muri Nyabarongo mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakuwe mu mazi bigaragara ko yaba yishwe kuko yari apfutse ishashi mu mutwe, anaziritse amaboko.

Iperereza ryahise ritangira ku rupfu rw’uyu musore nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel, yahise yatangarije IGIHE ko umurambo ugiye gusumwa.

Yagize ati “Imodoka igiye kuwutwara ku Bitaro bya Kacyiru kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.”

Polisi yahumurije abaturage ko nta mpungenge z’umutekano bakwiye kugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa