skol
fortebet

Nyarugenge: Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku itariki ya 25 Werurwe, abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo n’iterambere ry’imiryango yabo. Ubu butumwa bwahawe abo mu kagari ka Rwampara n’imidugudu ituranye nako bagera ku bihumbi 3 nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, aho by’umwihariko bagejejweho ubutumwa bwo gukumira ibiyobyabwenge.
Uyu muganda wahuriwemo n’inzego zitandukanye zirimo (...)

Sponsored Ad

Ku itariki ya 25 Werurwe, abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku mibereho yabo n’iterambere ry’imiryango yabo. Ubu butumwa bwahawe abo mu kagari ka Rwampara n’imidugudu ituranye nako bagera ku bihumbi 3 nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, aho by’umwihariko bagejejweho ubutumwa bwo gukumira ibiyobyabwenge.

Uyu muganda wahuriwemo n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, inzego z’umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, abagize itsinda ry’abahanzi batandukanye barimo ab’indirimbo, amakinamico, abashinzwe gususurutsa ibirori binyuranye, abanyamakuru, n’abandi; bose bakaba ari ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye uwo muganda, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba, yavuze ko bishoboka ko abakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza babireka kuko nta nyungu bakuramo. Yagize ati:” ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho gahunda nziza kandi nyinshi zifasha abaturage kwiteza imbere mu buryo butandukanye. Nta mpamvu rero n’imwe yatuma abantu bishora mu biyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo igifungo mu gihe bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yasabye ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwagera kuri buri muturage bityo bigafasha buri wese kujya atanga amakuru mu rwego rwo kubirwanya. By’umwihariko yasabye abagore kugira uruhare mu kubirwanya, agaya bamwe muri bo bagiye babifatirwamo mu bihe byashize muri aka karere asaba buri wese kutabyishoramo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda , abaturage n’izindi nzego Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi agira ati:” umuntu ubinywa usanga yaracitse intege ndetse ugasanga bimugiraho ingaruka zo kwandura indwara zitandukanye zirimo icyorezo cya Sida”.

Yakomeje avuga kandi ko n’igihugu kibihomberamo kuko abishora mu biyobyabwenge iyo bafashwe bafungwa, bityo imiryango yabo ikahagirira ingorane ndetse n’igihugu kikabatakazaho byinshi birimo no kubatunga kandi badakora.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko mu gukemura icyo kibazo, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo gukomeza kongera ubukangurambaga mu nzego zose n’abaturage bugamije kwirinda ibiyobyabwenge, gushyiraho imirongo ya terefone zitishyurwa abaturage batangaho amakuru yo kubirwanya, gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga hanyuzwamo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yasabye abakibikoresha kubireka kuko nk’uko yasoje abivuga, abazavunira ibiti mu matwi bakanga kureka ibiyobyabwenge Polisi izakomeza kubafata ndetse ikabashyikiriza ubutabera.

Umwe mu bahanzi wari witabiriye icyo gikorwa witwa Muyombo Thomas uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close yavuze ko nk’abahanzi basanze ibihangano byabo bigera ku baturage benshi. Yagize ati:” twifuza ko bakomeza kudushyigikira. Ariko ko mu gihe nta buzima buzira umuze bamwe mu bafana bacu bafite nta cyo byaba bimaze. Niyo mpamvu rero twiyemeje natwe gutanga umusanzu wo kwirinda ibiyobyabwenge no gufatanya na Polisi dusaba abaturage kutabyishoramo, ubutumwa bukanyura mu bihangano byacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa