skol
fortebet

Nyarugenge: Impanuka y’imodoka yahitanye 4 ikomeretsa abandi 14

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Photo/Makuruki Impanuka y’imodoka yabereye mu murenge wa Kanyinya w’Akarere ka Nyarugenge yahitanye abantu bane, abandi 14 barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena, ibera mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Nyamweru, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko tubikesha Makuruki, Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu bane, abandi 14 bagakomereka (...)

Sponsored Ad

Photo/Makuruki
Impanuka y’imodoka yabereye mu murenge wa Kanyinya w’Akarere ka Nyarugenge yahitanye abantu bane, abandi 14 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena, ibera mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Nyamweru, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha Makuruki, Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko iyi mpanuka yahitanye abantu bane, abandi 14 bagakomereka bikomeye.

Dusabe Jean Claude, umushoferi wari utwaye Minibusi Toyota Hiace ifite pulake RAC 914J ari na yo yakoze impanuka ivanyeabagenzi i Gakenke berekeje i Kigali ngo yahise yiruka arahunga.

Iyi modoka ngo yageze ahabereye iyi mpanuka ita umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi irangirika ndetse abari bayirimo bane barapfa abandi 14 barakomereka bikomeye.

Kugeza ubu muri 14 bakomeretse, Umunani bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga, Batanu bari ku bitaro bya gisirikare i Kanome na ho undi umwe ari mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Abari muri iyi modoka babashije kuvuga uko byagenze, batangarije Poliso ko mbere y’uko iyi mpanuka iba imodoka yasaga n’iyacitse feri kuko yari ifite umuvuduko udasanzwe.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi ku itariki 27, na bwo Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganye na Toyota Hilux ita umuhanda ku musozi wa Shyorongi, irahirima, abantu 14 bitaba Imana, abandi barakomereka bikomeye.

Ibitekerezo

  • Imana ikomeze abasigaye nabari mubitaro iborohereze..

    nukuri nugusenga cyane kuko izimpanuka zirikuba zirakabije.

    Imana itabare ! Gusa uwaduha ubutwari natwe abagenzi tukajya dutabaza police mugihe twumva hari ibitagenda neza nk umuvuduko mwinshi.... kumudoka idutwaye! Akenshi turaceceka tukabivuga ntakiri bukorwe.

    IMPANUKA NYINSHI ZIRI GUTERWA N’IMYITWARIRE MIBI Y’ABATWARA IBINYABIZIGA,N’UBURANGARE BWA POLICE ! Eg. : iminsi 3 nyuma y’impanuka ya kanyinya nanyuze aho byabere mpasanga actros yagonze i poto,mpamagaye police ahuabwn barankupa.!

    Gutabaza police nibyo Ariko se nka feri zacitse watabaza bagafasha iki Mana!! Ahubwo bakaze control technique ndetse batangize enquetes mu bagenzi babahe inkuri z’uko abashoferi badutwara!! Company by company of transport here in Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa