skol
fortebet

Nyarugenge: Polisi yarashe umusore wakekwagaho kwiba washatse gutoroka aho yari afungiye

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse kugira agiye mu bwiherero.

Sponsored Ad

Uyu Munyaneza yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yasabye gusohoka kugira ngo ajye mu bwiherero. Ageze hanze ngo yahise ashaka gucika, yiruka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ari nabwo yahise araswa arapfa.

Uyu musore w’imyaka 23 yari yatawe muri yombi ku wa 29 Kanama.

Polisi y’Igihugu ikunze kugira inama abantu yo kwirinda ibyaha, bakurikiza amategeko, birinda gushaka gutoroka nko mu gihe bari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Agace iyi nsanganya yabereyemo ka Kimisagara hashize iminsi kavugwamo ubujura burimo ubwo kwambura abantu telefoni n’ibindi.

Source: IGIHE

Ibitekerezo

  • Yafashwe kuri 29/8 yarashwe kuri 5/9... bivuze Ko amaze iminsi 8 afungiwe mu “rwunge rw’amashuri”.. ibyo ubwabyo ntibyemewe n’amategeko kuko ni ifungwa rinyuranije n’amategeko .. Let alone kumurasa..

    Ikindi kandi nziko basohoka bambaye amapingu... niba umupolisi 1 cg 2 badashobora kubuza umuntu wambaye amapingu gutoroka ubwo ntihakwiye kurebwa ku myitozo bahabwa??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa