skol
fortebet

Nyarugenge: Umugore yasanze umugabo babana yihereranye umukobwa mu cyumba

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

Umugore ubana n’ umugabo w’ umunyerondo wo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge bafatiye umukobwa mu gitanda cy’ umugabo we.
Ubwo uyu mugore ukora akazi ko gutunganya imisatsi yatahaga avuye mu kazi kuri uyu wa Mbere yasanze udukweto twa kigore iruhande rw’ urugi.
Nk’ uko Igihe cyabitangaje ngo uyu mugore yari atakirarana n’ umugabo ku buryo umwe yari afite icyumba cye n’ undi akagira icye.
Uyu mugore ngo yahise abaza umukozi umurerera umwana niba nta muntu yabonye yinjira mu (...)

Sponsored Ad

Umugore ubana n’ umugabo w’ umunyerondo wo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge bafatiye umukobwa mu gitanda cy’ umugabo we.

Ubwo uyu mugore ukora akazi ko gutunganya imisatsi yatahaga avuye mu kazi kuri uyu wa Mbere yasanze udukweto twa kigore iruhande rw’ urugi.

Nk’ uko Igihe cyabitangaje ngo uyu mugore yari atakirarana n’ umugabo ku buryo umwe yari afite icyumba cye n’ undi akagira icye.

Uyu mugore ngo yahise abaza umukozi umurerera umwana niba nta muntu yabonye yinjira mu cyumba cy’ uwo yita umugabo. Umukozi avuga ko ntawe yabonye.

Uyu mugore amaze imyaka itatu abana n’ uyu munyerondo nubwo amakuru avuga ko batasezeranye imbere y’ amategeko.

Uyu mugore yahuririje yumva umugabo ari kongorerana n’ umuntu ufite akajwi k’ abakobwa ahita atabaza abaturanyi. Abaturanyi bagize amakenga ko muri urwo rugo hashobora kwaduka imirwano bahamagara polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017.

Polisi yakomangiye umugabo arakingura ariko yanga ko yinjira mu cyumba cye, agahakana ko nta wundi muntu urimo. Abonye inzego z’umutekano zimubwira kwitonda, yatuje zinjiyemo zisangamo umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 18 cyangwa 19 yakozwe n’isoni afite ubwoba.

Ibi bibaye nyuma y’ ukwezi kumwe umugabo wo mu karere ka Nyarugenge afatiye mu cyuho umugore we asambana.

Ibitekerezo

  • Ese mwarimuziko harabakobwa bakuze bagisambana,
    Abakobwa bomukigero nkicyo kuva kumyaka 15 kugeza kuri 20 nibo basambana kurusha isazi

    Yakoreye irondo mu buriri. Yari ari gusaka ibisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa