skol
fortebet

Nyaruguru: Filime z’ imibonano mpuzabitsina zirimo guteza amakimbirane mu ngo

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Abashakanye bo mu Karere ka Nyaruguru batangaza ko filime z’urukozasoni zizwi nka “Pornographie” ziri guteza ibibazo mu ngo zabo bishingiye ku bwumvikane buke ku bijyanye n’uburyo bwo gutera akabariro.

Sponsored Ad

Icyo kibazo cyamaze kumenywa n’abashinzwe kurwanya ihohoterwa kuko bavuga ko bari guhangana nacyo.

Abo baturage bavuga ko hari abagabo bamara kureba izo filime bagakoresha abagore babo ibyo babonyemo birimo gukora imibonano mpuzabitsina ahatabugenewe.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima, Musabyimana Mariam, yatangaje ko icyo kibazo gihari kuko yakiriye umugore wagizweho ingaruka n’izo filime bitewe n’uko umugabo we wamukoreye ibyo yazibonyemo.

Ati “Nabonye umuntu wagezweho n’ingaruka zabyo. Ni umugore umugabo yategekaga gukorera (imibonano mpuzabitsina) mu kibuno, agiye kubyara aho kugira ngo umwana aze hakaza umusarani.”

Umukozi uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyagisozi, Kamanzi Xaveline, avuga ko hari umugore wamugannye amugaragariza ko byamubayeho.

Ati “Icyo kibazo naracyakiriye, umugabo araza mu rugo abwira umugore ngo ‘uyu munsi turakora imibonano mpuzabitsina uhennye, turabikora uburyo bwose mbishaka kandi nta burenganzira ufite bwo kunyangira’. Umugore yaje kubimbwira arira.”

Umuyobozi muri Profemme Twese Hamwe, Frère Wellars ushinzwe kurwanya ihohoterawa, avuga ko nabo icyo kibazo bakizi kandi bagomba guhangana nazo.

Ati “Ni ukwigisha abantu kuko n’ababireba baba bihishe mu byumba byabo. Abazicuruza ni nko gucuruza ibiyobyabwenge […] ubuvugizi twakora ugusaba Polisi ko n’aho zigaragara zacibwa.”

Umukozi mu Kigo cy’Ubujyanama ku ihohoterwa cya Nyagisozi, Odette Uwikunda, avuga ko nabo bamaze igihe bakira abagore bahuye n’icyo kibazo

Ati “Barabimbwira nkabigira ibanga, icyo nkora ndabatumiza (abagabo babo) nkabagira inama nkabereka ko ibyo ari ibintu byaturutse mu bazungu, ari ibyo bakora kugira ngo bibonere amafaranga. Ndabaganiriza bakabyumva kuko hari n’ababikora kubera ubujiji.”

Ku bijyanye n’imibare y’ababagannye bahuye n’icyo kibazo, Uwikunda avuga ko bidakabije cyane kuko mu bihembwe bibiri bashobora nko kwakira umugore umwe wahuye n’icyo kibazo.

Gusa hari impungenge ko haba hari abagore babikoreshwa ku ngufu bagatinya kubivuga banga kwishyira hanze.

Abatanze ibitekerezo kuri icyo kibazo bifuje ko usibye guca izo filime, habaho n’uburyo bwo kwigisha abaturage cyane cyane urubyiruko ububi bwo kuzireba.

Twegereye abagore batandukanye bo muri aka karere kugira ngo baduhe ubuhamya kuri iki kibazo, gusa nta n’umwe wigeze ushaka kugira icyo atangaza.

Muri 2016 bwagaragaje ko umubare w’abareba filimi z’imibonano mpuzabitsina mu Rwanda ukomeje kwiyongera cyane.

Imibare twahawe n’urubuga rwa Internet rwitwa Pornhub rufite izindi zigera kuri 40 zirushamikiyeho zerekana poronogarafi ku Isi, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 29 muri Afurika mu kugira abantu benshi bareba filimi z’imibonano mpuzabitsina, aho bazireba cyane ku Cyumweru bakadohoka ku wa Gatanu.

Abagore b’Abanyarwanda bihariye kureba izi filimi ku rugero rwa 27% mu gihe ubusanzwe ku Isi hose abagore imbere y’izi filimi bari ku kigero cya 24%.

Mu bakinnyi b’izi filimi Abanyarwanda bakunda kureba harimo Jada Fire w’imyaka 39 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Kim Kardashian, umugore w’umuhanzi Kanye West [nubwo agaragara muri filimi imwe rukumbi yo muri ubu bwoko].

Ibihe Abanyarwanda bakunda kureba izi filimi ni cyane ku minsi y’ibiruhuko aho benshi baba nta kazi bafite.

Ku munsi w’Ubwigenge, Abanyarwanda bareba izi filimi biyongera ku kigero cya 22.9%, ku wa Gatanu Mutagatifu biyongeraho 22.4%, umunsi w’abakozi muri Gicurasi biyongera ku kigero 6.9%, kuri Asomusiyo biyongeraho 4.6%, umunsi ukurikira Noheli ( Tariki ya 26 Ukuboza umunsi mu Cyongereza bita Boxing Day) biyongeraho 3.6 %.

Abareba izi filimi kuri internet abenshi ni abakoresha mudasobwa, telefoni igarukira nyuma hakaza tablets.

Src: Igihe

Ibitekerezo

  • abakoresha imibonano abagore babo ahatemewe baba bahemuka pe nibabireke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa