skol
fortebet

Nyaruguru/ Ngoma: Ntibarahabwa indangamuntu basabye mu myaka 8 ishize

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Ngoma w’ akarere ka Nyaruguru uri uhana imbibi n’ igihugu cy’ u Burundi hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka igera ku 8 batarahabwa indangamuntu kandi barujuje ibisabwa byose.

Sponsored Ad

Aba baturage bavuga ko kuba badafite indangamuntu bibagiraho ingaruka ndetse ngo bameze nk’ abafunze kuko ngo badashobora kugira ahantu bajya cyangwa se ngo bahabwe serivise zose zigenerwa abanyarwanda.

Umwe muri aba baturage babwiye UMURYANGO ko amaze imyaka ibiri aguze inzu ariko ngo ntarahabwa ibyangombwa byayo kuko uwo bayiguze adafite irangamuntu.

Ngirimana Evariste avuga ko yatakaje irangamuntu akabimenyesha inzego z’ umutekano, hanyuma ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngoma akamubwira ngo nagende indangamuntu ye izamugezwaho, none ngo amaze umwaka ategereje yarahebye.

Yagize ati “Njyewe ikibazo cy’ indangamuntu narayitaye angiye kuri polisi baduha amakaratasi, Etat civil aratubwira ngo tugende azazituzanira, twarategereje hashize nk’ umwaka tutarazibona”

Ikibazo cyo kuba aba baturage batagira amarangamuntu kigira ingaruka no ku baturanyi babo.

Umwe muribo yagize ati “Iriya nzu y’ amategura twarayiguze nka koperative yacu ariko nta byagombwa byaho tugira, umuntu twayiguze twasanze nta ndangamuntu agira kandi namenye ubwenge atuye hano”.

Mu baturage nka 20 twasanzwe ahitwa ku Kanyaru hafi y’ umupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi kuri uyu 5 Nzeli 2018 , abarenga ½ batubwiye ko nta marangamuntu bafite.

Aba barimo abazisabye bamaze kuva ku mwaka umwe kugeza ku 8 batarazihabwa. Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko muribo harimo abazihoranye bazambuwe.

Bamwe mu baturage batugejejeho ikibazo cyo kutagira indangamuntu bavuga ko hashize imyaka byinshi bazisabye. Hari abavuga ko bazisabye mu myaka 6 ishize abandi bo bakavuga ko bazisabye mu myaka 8 ishize.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ngoma iki kibazo cy’ indangamuntu kiganjemo buvuga ko benshi mu batazifite byagaragaye ko ari Abarundi baba mu Rwanda.
Gusa ngo bwabakoreye ubuvugizi ku kigo cy’ igihugu gishinzwe abinjira n’ abasohoka kugira ngo bahabwe ubwenegihugu bw’ u Rwanda.

Uretse kuba umunyarwanda udafite ikarita ndangamuntu hari serivisi adahabwa nk’ uko n’ aba baturage bo mu karere ka Nyaruguru bemeza ko byababayeho ingingo ya 12 y’ itegeko rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda iteganya ibihano ku muntu wese utubahiriza ibyo riteganya cyane cyane mu byerekeye inshingano ahabwa kuva ku ngingo ya 4 kugeza ku ya 11.

Ibyo bihano birimo igifungo kuva ku munsi umwe (1) kugera kuri irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi bitanu (5.000 frw.) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frw.) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa