skol
fortebet

Nyaruguru: Umusirikare wa RDF arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15 wigaga mu mashuri abanza

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda ukorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata arashinjwa n’umwana w’imyaka 15 ko yamusambanyije nyuma yo kumushwanyagurizaho ikariso yari yambaye. Ababyeyi b’uyu mwana basaba guhabwa ubutabera.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru UKWEZI abitangaza,Tariki ya 2 Kanama 2020, ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yari kumwe na mugenzi we mu gishanga cy’iwabo mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru, nibwo umusirikare yahabasanze afata uyu mwana w’imyaka 15 ukuboko aramukomeza yirukana uwo bahiranaga ubwatsi mu birayi.

Uyu mwana agira ati “Twari turi kwahira ubwatsi mu birayi maze umusirikare wari ahantu mu gihuru araduhamagara, abwira akandi kana twari turi kumwe ngo nikagende kage kwahira hirya, dusigara tuzurungutana kugeza ubwo imbaraga zinshiranye ansindagira umutwe wanjye ku giti, ankubita umutego nikubita hasi. Kubera ko nari nambaye ikabutura y’ababuci arayishwanyaguza”

Uyu mwana usanzwe wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko nyuma yo gusambanywa yageze mu rugo bamujyana ku kigo nderabuzima, bamuha ibinini bahita banamwohereza ku bitaro bya Munini.

Bavuye ku bitaro we na nyina bagiye mu kigo cya gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare busaba uyu mwana kwerekana umusirikare wamusambanyije aramwerekana.

Umwana aganira na UKWEZI yagize ati “Babanje kubaza mama ngo ese warize ?, ati ‘oya’, barongera baramubaza bati ‘se umugabo wawe yarize ‘ati oya’. Noneho batujyana mu kigo cya gisirikare babashyira ku murongo mukoraho maze kumukoraho bamujyana mu biro”

Uyu mwana n’umubyeyi we icyo bahurizaho ni uko ubutabera bwakora akazi kabwo uwamusambanyije agahanwa bakanamenyeshwa igihano yahawe.

Umubyeyi w’uyu mwana asa n’uwahungabanyijwe n’icyaha cyakorewe umwana we. Iyo atangiye kugira icyo abivugaho ahita afatwa n’ikiniga kuvuga bikamunanira.

Uyu mubyeyi agira ati “Twabwo twashoboye kumenya izina ry’uwo musirikare, umwana yaragiye aramwerekana njye bahita bajyana mu biro. Inzego zibishinzwe zigomba gukurikiranira ikibazo cy’umwana wanjye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko bakigejeje ku nzego zibakuriye.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Lt.Col Innocent Munyengango we yatangarije UKWEZI ko iki kibazo atari akizi gusa avuga ko bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Nta makuru mbifiteho. Reka dukurikirane tubaze ababishinzwe.”.

Ibi bibaye mu gihe hari abasirikare batanu bo mu ngabo z’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gusambanya abagore byakorewe mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura byimbitse imiterere y’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha : gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Source: UKWEZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa