skol
fortebet

Nzabonimpa wahoze mu mutwe wa RUD URUNANA yatangaje uko bamushyize mu gitero cyo mu Kinigi atabizi

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Nzabonimpa Fidele,wari mu barwanyi b’umutwe wa RUD URUNANA bagabye igitero mu Kinigi ho mu karere ka Musanze,yavuga ko bamujyanye muri icyo gitero atazi iyo ajya.

Sponsored Ad

Uyu Nzabonimpa ukomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve akaba ari umwe mu banyarwanda babiri bakoze icyo gitero wagejejwe mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki 19 Gashyantare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nzabonimpa yasobanuye ko yinjiye mu mutwe RUD Urunana binyuze ku munya Uganda wamubwiye ko agiye kumuha akazi yarangiza akamujyana muri RDC muri uyu mutwe.

Yagize ati “Nari naragiye muri Uganda umuntu ansangayo ambwira ko ashaka kumpa akazi I Kisoro.Ntabwo nari nzi akazi akari ko,aranjyana hari nka saa munani.Twaraye tugenda tugerayo mu gitondo.Yangejeje ku mupaka aranyambutsa.Ubwo baranjyanye muri Kongo,mbona ngeze ahari abairikare benshi.Nagezeyo ndwana no kuvayo ariko birananira.Bankoresheje ikosi.

Abantu twabaga baraduhamagaye bati muze tugende.Tugezeyo mu gitondo baratubwira ngo turabyuka turagenda.Ubwo twaragiye ntabwo twari tuzi iyo turi kujya,nta nubwo batubwiye ko turi kujya mu Rwanda.Aho twagereyeyo,intambara yarabaye,nkanjye nta n’imbunda nari mfite.Badusuzubije inyuma amasasu aba menshi.Icyo gihe nageze mu ishyamba mbura imbaraga zo gusubira mu Rwanda.Nisanze muri Uganda nishyikiriza igisirikare kugira ngo bansubize iwacu.Twagezeyo baradufunga.”

Nzabonimpa yageze mu Rwanda ari kumwe na mugenzi we Kabayija Seleman ubwo leta ya Uganda yarekuraga abandi banyarwanda 13 tariki 19 Gashyantare 2020.

source: KT RADIO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa