skol
fortebet

Padiri Kambanda Libelle yitabye Imana azize impanuka umushoferi we wayiteje ahita atoroka

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

Padiri Libelle KAMBANDA wari Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana muri iri joro ryakeye azize ibikomere yatewe n’impanuka y’imodoka yari arimo yabereye ahitwa Kirengere mu Karere ka Ruhango, umushoferi wari umutwaye ukekwaho gukora amakosa yateje iyi mpanuka akaba yahise atoroka.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Ndushabandi yatangarije Umuryango ko imodoka Padiri yari arimo yakoze impanuka biturutse ku makosa y’umushoferi wari umutwaye, ndetse wahise anatoroka impanuka imaze kuba.

Mu modoka Padiri yari ari kumwe n’abantu batatu. Padiri akana yitabye Imana ageze kwa muganga i Kagyayi, undi bari kumwe we akaba yakomeretse akiri mu bitaro naho umushoferi wari ubatwaye akaba yatorotse.

Yagize ati:" ni imodoka ebyiri zagonganye, Padiri yari mu modoka yo mu bwoko Toyota Hilux Vigo, umushoferi wayo yahise atoroka, niwe wari mu makosa, undi ubu ari kwa muganga naho Padiri yitabye Imana ageze kwa muganga".

Imodoka Padiri yari arimo yanyuze kuyo byari bishoreranye ihita igonga indi yo mu bwoko bwa Dyna yari iturutse imbere mu wundi mukono ijya Kigali. Padiri n’abo bari kumwe bavaga Kigali berekeza Huye.


Nyakwigendera Padiri Kambanda (uri hagati) ubwo yari mu birori byo kwishimira Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabili cya Kaminuza ari kumwe n’abandi bihayimana

Padiri Kambanda yakoze muri Seminari Nto Virgo Fidelis ari Umuyobozi Ushinzwe Amasomo. Akaba yarahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri 2011. Umupadiri bakoranye imyaka igera ku munani yatangarije Umuryango ko yari umuntu mwiza ubana n’abandi neza uzi n’ubwenge cyane.

Padiri Kambanda yafatanyaga inshingano zo kuyobora Caritas ya Diyoseze ya Butare no gukurikirana amavuriro n’ibitaro bya Kiliziya Gatulika biri muri Diyosezi ya Butare.

SSP Ndushabandi yatangarije Umuryango ko abari mu modoka yagonganye n’iyo Padiri yari arimo ntacyo babaye.

Ibitekerezo

  • Oh lala! Birababaje cyane.Yali akiri muto ku myaka 34.L’avenir l’attendait!! Family n’inshuti ze ni zihangane.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bizera Yesu bose bazazuka ku munsi w’imperuka,bahabwe ubuzima bw’iteka.Nkuko Bible ivuga,hagati aho baba baryamye mu gitaka bategereje umunsi w’imperuka.Nta handi hantu bajya.Mwibuke ko Yesu azaza kuli uwo munsi uri hafi.Nkuko dusoma muli 2 Abatesalonike 1:7,8,Yesu nagaruka azatwika abantu bakora ibyo imana itubuza kandi nibo benshi.Abantu bumvira imana,ntibagatinye urupfu kuko bazazuka.
    Ibimenyetso byinshi bitabagaho kera,byerekana ko umunsi w’imperuka uri hafi cyane.

    Imana imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.

    Imana imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa