skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry’ imyitozo ikomatanyije y’ ingabo z’ u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame akaba n’ Umugaba w’ Ikirenga w’ Ingabo z’ u Rwanda kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018, yitabiriye umuhango wo gusoza ikiciro cya nyuma y’ imyitozo y’ ingabo z’ u Rwanda.

Sponsored Ad

Iki gikorwa ngarukamwaka cyahawe izina rya ‘Hard Punch’ cyabaye ku nshuro ya 3. Mu myaka ibiri ishize Umukuru w’igihugu yagiye yerekeza muri iki kigo ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu n’abasirikare bakuru, bakareba uburyo ingabo z’igihugu zihagaze mu bijyanye n’imyitozo yifashishwa ku rugamba.

Muri uyu muhango ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’ ingabo zahawe imyitozo ihambaye Special force zigaragaza ubufatanye mu kugaragaza uko zahangana n’ umwanzi.

Ni igikorwa kandi kiba ku mpera z’umwaka, aho icyabaye umwaka ushize wa 2017, cyakozwe ku wa 10 Ugushyingo.

Ubwo yajyaga kureba iyi myitozo y’ingabo z’u Rwanda umwaka ushize, Umukuru w’igihugu akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame Perezida yasize atanze ubutumwa bw’uko bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga ndetse bagashyira imbere indangagaciro zo kwita ku busugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda.

Yagize ati “Mukomeze imyitozo mubone ubwo bumenyi mukeneye ngo mukore akazi kanyu mu budashyikirwa kandi munabukoreshe mu guhanga udushya tugamije gushaka ikoranabuhanga rishya rifasha RDF kugera ku ntego zayo.”



Umwaka ushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa