skol
fortebet

Perezida Kagame asanga ‘kutavuga rumwe na Leta bitavuze guhangana’

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nta buryo bw’imiyoborere buboneye bwabera ibihugu byose, kandi ngo yumva kutavuga rumwe na Leta atari uguhangana.
Ibi Perezida w’ u Rwanda yabivuze ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ibitangazamakuru bya Leta muri Africa bari mu nama rusange i Kigali kuva kuwa mbere w’iki cyumweru.
Perezida Kagame ahamya ko ibikora mu bihugu bimwe atari kamara ko byakunda mu bindi bihugu, akemeza ko nta muti uravumburwa wafasha isi gutera imbere icyarimwe.
Yagize ati “Nta buryo na bumwe (...)

Yagize ati “Nta buryo na bumwe wabona wakoresha muri ibi bintu (imiyoborere) nk’uko tubibona hirya no hino ku isi. N’abgize amahirwe bikabahira bashaka ko tubyigana sinzi ko byashoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bw’imiyoborere u Rwanda rufite bworoshye ku bwumva urebye intego Abanyarwanda bafite.
Ati “Turashaka amahoro n’umutekano kuri buri umwe, buri munyarwanda akeneye kumva atekanye mu buryo bwose bw’umutekano. Dukeneye iterambere, dukeneye kubana mu mahoro, kuba hari igihe ibyo twabibuze mu gihe cyashize byatwigishije amasomo.”

Yavuze ko indi myumvire u Rwanda rugenderaho ari iy’uko buri wese akwiye kugira uruhare kandi akwiye kugerwaho n’amahirwe.
Ati Twaravuze tuti niba utsinze abandi ukabagira abatsinzwe (losers), n’iyo yaba ari umwe nyuma uzatakaza umwanya uhangana n’abantu bumva ko ari aba-losers.

Kagame avuga ko ibi biteza guhangana umuyobozi watowe akaba aribyo aheramo ntazabone umwanya wo gukemura ibibazo by’igihugu cyawe.

Ati “Dusanga nta kuvuguruzanya mu gukora Demokarasi uburyo tuyikora,…tuba dushaka ko nta muntu wumva yarasigajwe inyuma,… na cyane ko n’ubundi haba hazabaho n’ikindi gihe cyo kugerageza.”

Umukuru w’ igihugu yavuze ko kutavuga rumwe na Leta atari ugusenya ibyariho kuko umuntu atashoboye gutsinda amatora, ahubwo ari ugukomeza gushaka uburyo wakumvisha abatora ko uwiyamamaza afite igisubizo kizima

Yagize ati “Kutavuga rumwe na Leta bivuze iki? Bivuze gusenya ibyo udakunze? Bivuze kurwana n’abo udakunda? Ntekereza ko abatavuga rumwe na Leta ari abantu bafite ibitekerezo bitandukanye mu rwego rwo kugera kubyo igihugu n’abaturage bashaka.” .

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuwa Mbere tariki 12, ko abantu benshi bitiranya kutavuga rumwe na leta no guteza imvuru.
.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa