skol
fortebet

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’Abapolisi bagaragayeho kurasa abakekwaho ibyaha mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 06, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nubwo hamaze iminsi havugwa cyane abapolisi barasa abasivili bakekwaho ibyaha,ariko ubusanzwe polisi y’u Rwanda ikora neza gusa ababigizemo uruhare bagiye gukurikiranwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na RBA kuri iki cyumweru,Perezida Kagame,yavuze ko abapolisi bose b’u Rwanda bashinjwa imikorere mibi bitewe n’abamaze iminsi bavugwaho kurasa abakekwaho ibyaha babashinja ko babarwanyije cyangwa se bagerageje gutoroka.

Perezida Kagame yagize ati “Abo barenga ku mategeko mu by’ukuri bishingiye kuri bo ku giti cyabo,ntabwo ari polisi muri rusange. Ni nk’uko muri Polisi, umugoroba umwe, cyangwa se weekend imwe twabona hari abapolisi batwaye imodoka basinze cyangwa se banyoye ibiyobyabwenge, ntabwo byakwitirirwa polisi yose.

Nahaye amabwiriza abakuriye Polisi ngo ababigizemo uruhare babibazwe ku mugaragaro kugira ngo abaturage babone isura nziza ya Polisi.

Ku rundi ruhande,Polisi ikora neza ariko nabo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.Imbaraga z’umurengera za Polisi ntabwo zikenewe ndetse ni ikintu tugiye guhangana nacyo kugira ngo kitica isura nziza ya polisi.”

Ibi bikorwa byo kurasa abakekwaho ibyaha bimaze iminsi bifashe intera mu Rwanda aho polisi ivuga ko abarashwe bageragezaga bagiye gutoroka cyangwa kugerageza kurwanya inzego z’umutekano.

Bamwe mu Banyarwanda bakundaga kwibazwa niba nta bundi buryo bwakoreshwa bwo gufata umuntu nk’uwo, bitabaye ngombwa ko araswa agapfa.

Muri iki cyumweru,Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukora iperereza ku mupolisi wagize uruhare mu iraswa ry’Umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma warashwe saa mbili z’ijoro zo ku cyumweru nyuma yo gufatwa we n’abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 we ngo agashaka gukubita umupolisi bigatuma araswa.

Uyu Nsengimana yafatiwe hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bari mu kabari ndetse barengeje isaha ya saa moya.

Nsengiyumva Evariste yaarashwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) ubwo we na bagenzi be basangwaga mu Kabari ko muri uriya Murenge wa Zaza.

Kuwa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukozi wayo wagize uruhare muri iryo raswa.

Yagize iti “ Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.

Police yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekanye uko Byagenze.

Muri uyu mwaka humvikanye abantu benshi bagiye baraswa na polisi kubera ko ngo bashatse gutoroka cyangwa kubarwanya aho uwamenyekanye uyu munsi ari umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse avuga ko agiye mu bwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa