skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye Padiri Nahimana uherutse kubeshya ko yatabarutse

Yanditswe: Sunday 06, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yatanze kuri radio na televiziyo y’u Rwanda uyu munsi ku cyumweru nyuma ya saa sita,Perezida Kagame yavuze ko nta mwanya yata kuri padiri Nahimana Thomas uherutse kuvuga ko yatabarutse bikagirwa ibanga amwibutsa ko nawe mu minsi mike ashobora kwisanga mu Rwanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaciriye umugano Padiri Nahimana Thomas ko “urucira mukaso rugatwara nyoko”ndetse ibye bitamutera umwanya kuko mu minsi mike ashobora kuzisanga I Kigali nka Rusesabagina.

Ati “Uwo mupadiri sinzi ibyo yize mu bupadiri,n’ubu araza kukubwira ko uwo mwavuganaga atari njye, ari undi dusa.Ava kuri kimwe akajya ku kindi. Ntabwo iby’uwo mupadiri byantwara umwanya ariko na we ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano, ashobora kwisanga yageze hano nka Rusesabagina.Abika abapfuye nabo yica ariko nawe ruzamugeraho,azisanga atazi uko yageze hano amaherezo.

Icyo nabwira urubyiruko cyangwa abandi bantu,ibyo aribyo byose usibye n’ibi ngibi,bajye bamenya gusesengura gusa.Bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga zose bige,bavugane n’abantu bashaka,batange amakuru uko bashaka ariko bajye banashyiramo gusesengura,bamenye ibigomba gushyirwa kuri izo mbuga.Bashobore kubona ibishobora guteza ibibazo,bamenye ibyo aribyo icyo cya ngombwa navanamo.

Yaba Padiri cyangwa undi muntu,abantu babaho uko babayeho,ntabwo twabuza ababayeho nabi kubaho nabi mu buryo bw’imico nk’iriya ariko twakangurira abantu gushobora kumenya ikibi n’icyiza bakabitandukanya.”

Perezida yakomeje avuga ko urubyiruko rurazwa muri stade kubera kurenga ku mabwiriza ya COVID-19, ko COVID-19 ari yo yatumye imyidagaduro ifungwa mu gihugu. Nta muntu washatse ko bimera gutya.

Perezida yavuze ko zzi ngamba zose zashyizweho zirimo isaha ntarengwa yo gutaha, gusigaza intera n’ibindi, ari ukurinda ubuzima bwa buri wese, kandi ariko iyi virus idutegeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa