skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko cya gitero FDLR I Rubavu cyaguyemo abasirikare 3 b’ u Rwanda

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bagera kuri batatu baguye mu gitero giheruka cy’abarwanyi b’Umutwe wa FDLR mu Karere ka Rubavu.

Sponsored Ad

Icyo gitero cyabaye ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018. Nyuma yacyo, byatangajwe ko abarwanyi ba FDLR bakiguyemo ari barindwi nyuma biza gutangazwa ko ari icyenda.

Icyo gitero cyagabwe ahagana saa saba z’ijoro, abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakomeretsa umuturage umwe w’umunyarwanda, ingabo z’u Rwanda ziratabara zirasamo barindwi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bakiguyemo, ashimangira ko uko byagenda kose umutekano w’igihugu ugomba kwitabwaho birenze 100%.

Ati “Ni byo koko mu minsi ishize umutwe uturutse muri RDC wegereye umupaka wacu, ntiwagiye kure, hari hafi y’umupaka […] bari bake. Ndatekereza ko abasirikare babiri cyangwa batatu bishwe. Turacyakusanya amakuru ajyanye n’aho bari baturutse, ubufasha bafite n’ibindi. Ikindi bamwe muri bo barapfuye, abandi bapfuye bahungishwa na bagenzi babo.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo hakusanywe amakuru y’icyagejeje kuri iki gitero ndetse ko yizera ‘ko impande zombi zizagirana ubwumvikane ku bijyanye n’igikwiye gukorwa kugira ngo ibi bitazongera kubaho ukundi’.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abanyamakuru kandi ko hari imitwe yindi iri gukorana na FDLR irimo nka RNC, ndetse ko hari amakuru ko hari imikoranire igirana binyuze mu biganiro bibera mu bihugu by’abaturanyi.

Umukuru w’Igihugu yijeje abanyarwanda ko umutekano w’igihugu ari ikintu kitaganirwaho na rimwe kuko hagomba gukorwa ibirenze 100% kugira ngo abaturage batekane.

Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kugaragaramo ibitero biturutse muri iki gihugu cy’igituranyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa