skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuriye amapeti abasirikare babiri bakuru

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abofisiye bakuru babiri mu ngabo z’u Rwanda aho Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel yagizwe Brigadier General naho Lt Col David Kamu Kanamugire agirwa Colonel.

Sponsored Ad

Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Frank Mutembe wagizwe Brigadier General, yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gasabo ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu 2010 yari mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro i Darfur aho yari Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda zariyo.

David Kamu Kanamugire wagizwe Colonel, we yabaye Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga muri RDF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa